Umukobwa arashaka gushyingiranwa n’indege mu kimbo cy’umugabo

Umukobwa  w’imyaka 30, ukomoka mu Budage witwa Michel Kobke avuga ko amaze imyaka itanu akundana  n’indege yo mubwoko bwa  Boing 737-800, ku buryo yumva ashaka gukora ubukwe akabana nayo akaramata mu kimbo cyo gushaka umugabo.

Uyu mukobwa avuga ko ubwo yakoraga urugendo rwe rwa mbere muri iyi ndege mu myaka itanu ishize yatangiye kuyiyumvamo nk’uko umuntu yiyumva mu kiremwamuntu.

Avuga ko yahise ategekwa n’ibyiyumviro ko agomba kugura ikibumbano gikoze nkayo, nyuma yo kumva ayikunze urukundo agereranya n’urw’abandi bakobwa bakunda abahungu.

Iyo avuga iby’urukundo akunda iriya ndege, ntayivuga nk’ikintu ahubwo abamwumva bagira ngo ni umuntu ari gutaka.

Agira ati “ Boing 737-800 afite igikundiro kandi ni ‘sexy’ kuri nge. Ateye neza…..”

Amafoto agaragara ku Kinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru, agaragaza uyu mukobwa ari mu byishimo n’iki kibumbano gishushanya iyi ndege yeguriye umutima n’ibyiyumviro bye byose. Harimo aho aba ari kuyikorakora, aho ayisoma ndetse n’amugaragaza ayipfumbase mu gihe cyo kuryama.

Ahamya ko ashaka gushyingiranwa nayo ngo kuko urukundo yayikunze abona ko nta muntu n’umwe rushobora kubabaza. 

Agira ati “ Ndashaka gushyingirwa n’uwo umutima wange wihebeye nkibanira nawe mu icumbi. Urwo namukunze ni urukundo ruhebuje rutagira uwo rwababaza”.

Akomeza avuga gukundana n’iyi ndege  bituma yumva ariwe mukobwa wahiriwe kurusha abandi kuri iyi si, ngo kuko iyo ari kumwe nayo aba yumva ari nk’aho afite ibyo akenera byose mu buzima bwe.

Avuga ko gukorakora ku ibaba ryayo byonyine yumva asuherewe akagira ibyishimo bidasanzwe, bigatuma ahamya ko atazigera atezuka mu kuguma kuyegurira umutima.

Uru rukundo uyu mukobwa yakunze iyi ndege ruzwi nka “Objectophilia”. Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko rubaho iyo umuntu yisanze akunda igikoresho cyangwa inyamaswa kuburyo iyo ahuye n’icyo umutima we wishimira yumva agize amarangamutima mu busanzwe agirwa n’abakundana.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here