Lionel Messi yahishuye ko hari bamwe muri FC Barcelona batifuje ko Neymar yayigarukamo

Lionel Messi yahishuye ko hari bamwe muri FC Barcelona batifuza ko Neymar yayigarukamo nubwo ari umukinnyi mwiza

Rutahizamu w’umunya-Algentine, Lionel Messi, yahishuye ko hari bamwe mu kipe ya FC Barcelona batifuje ko Neymar Junior Santos yayigarukamo bitwe nuburyo ngo yayivuyemo.

Aganira na Metro 95.1, Lionel Messi yavuze ko bigoye ko Neyamar yagaruka I Nou Camp nubwo we amubonamo umukinnyi mwiza, bitewe n’uburyo uyu munya- Brazil yagiyemo.

Ati “Biragoye kumugarura hano; icyambere bitewe nuko bitari byoroshye kumubona agenda, icya kabiri bitewe n’uburyo yagiyemo. Hari bamwe mu banyamuryango b’ikipe badashaka ko yagaruka, nimba ari siporo Neymar ni umukinnyi mwiza ariko nanone sinakwirengagiza izo mpavu.”

Neymar w’imyaka 27 yavuye muri FC Barcelona mu 2017 yerekeza mu ikipe ya Paris saint Gernain aguzwe akayabo ka miliyoni 222 z’amayero asinya imyaka 5. Gusa mu mpeshyi ya 2019, byavuzwe cyane ko Neymar ashobora gusubira muri FC Barcelona bigatizwa umundi nuko nawe atasibaga kubigaragaza.

Nubwo byarangiye Neymar agumye I Paris, kugeza ubu ntarongera kwigarurira imitima y’abafana bitewe kabine nubwo yatangiye umwaka w’imikino wa 2019/2020 yitwara neza.

Mu mukino wa gicuti Brazil iheruka kunganyirizamo na Nigeria, Neymar yaje kuvanwa mu kibuga umukino utarangiye bitewe n’imvune yagize, bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga nyuma y’ibyumweru bine.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here