Uruganda rwa CIMERWA rugiye gusura ikipe y’abana Bambara impuzankano zidoze mu mifuka ivamo sima yarwo

Kuri uyu wa gatandatu, Uruganda rukora sima Nyarwanda rurasura ba bana bo mu karere ka Rutsiro bamamaye nka “Cimerwa FC”.

Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima Nyarwanda rwa Cimerwa, bwatangaje ko bugiye gusura abana bagaragaye nk’ikipe y’ubupira w’amaguru bambaye imyambaro ikozwe mu mifuka yavuyemo sima, kugira ngo bubafashe kugera ku nzozi zabo.

Guhera ku wa gatatu w’iki cyumweru ni bwo ifoto y’aba bana bo mu murenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abenshi babaha akazina ka kabyiniriro ka “Cimerwa FC”.
Ni ifoto yari iryoheye ijisho ku bayibonye, ku buryo abenshi banatanze ibitekerezo basaba ko uruganda rwa Cimerwa rwakwegera aba bana rukaba rwagira icyo rubafasha mu kugera ku nzozi zabo, na rwo rwiyemeza kuzabasura mu gihe ruzaba rwamenye aho batuye.
Ubusabe bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bwakirijwe yombi n’uruganda Cimerwa, rutangaza ko ku wa gatandatu w’iki cyumweru abagize ikipe yarwo bari busier aba bana kugira ngo babafashe kugera ku ndoto zabo.

Ni mu butumwa uru ruganda rwanyujije ku rukuta rwarwo rwaTweetter Bugira buti “Ku wa gatandatu w’iki cyumweru, ikipe yacu izasura aba bana bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu, kandi turateganya gutiza umurindi imvamutima zabo.”

ubutumwa uruganda rwa CIMERWA rwanyujije ku Rukuta rwarwo rwa tweeter ruvuga ko ruribusure aba bana bakina bambaye impuzankano zidoze mu mifuka ivamo sima

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here