Amb. Nduhungirehe yabeshyuje amakuru y’ubutumire mu nama na Uganda iziga ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’i Luanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko yatunguwe no kumva itangazamakuru ritangaza ko Uganda n’u Rwanda bizi itariki izaberaho inama ya kabiri yiga ku iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda, igomba guzahuza intumwa z’ibyo bihugu byombi.

Ku wa 21 Kanama 2019 i Luanda muri Angola, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bashyize umukono ku masezerano agamije kongera gutsura umubano w’ibi bihugu byombi wari wajemo agatotsi.

Mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka, habaye inama ya mbere yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda, yitabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe n’intumwa ziyobowe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Icyo gihe impande zombi zemeranyijwe ko indi nama izabera i Kampala muri Uganda mu minsi 30 uhereye igihe iya mbere yabereye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yoherereje ubutumire u Rwanda bukubiyemo iby’inama iki kinyamakuru cyavugaga ko izaba ku ya 13 Ugushyingo 2019.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yabeshyuje ayo makuru, avuga ko biriya nta shingiro bifite.

Ati “Biratangaje kumenya amakuru nk’ariya binyuze mu Bitangazamakuru. Nta biganiro byabayeho, ndetse na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga cyangwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda  ntizirabona ubutumire ku byerekeranye n’itariki iriya nama izaberaho.”

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here