Ibibazo 4 umuyobozi muri RALC agusaba gusubiza ukamenya niba wambaye neza cyangwa nabi

Dr. Jacques NZABONIMPA Uyobora Ishami ry’Umuco muri RALC

Dr . Jacques Nzabonimpa Uyobora Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC ) avuga ko kwibaza aho ugiye,  niba umwambaro wambaye ukworohereza mu gikorwa ugiyemo, ukibaza niba utakubangamiye cg ngo ubangamire abandi, aribyo bitanga igisubizo kigaragaza ko wambaye neza cyangwa nabi.

Ibi abivuga mu gihe hari abadahwema kugaragara bajorana kubijyanye n’ imyambarire yaba abambara  imyenda miremire cyangwa imigufi, imyenda ibegereye cyane, cyangwa iy’imbere, n’ubundi bwoko bw’imyambaro butandukanyeke.

Mu kiganiro Kihariye kibanda ku muco,  Dr Jacques Nzabonimpa yagiranye n’umunyamakuru w’Ishusho.org,  avuga ko umunyarwanda wambaye neza aba yambaye yikwije akamenya ko abamureba  bitabateye impungenge cg nyirikwambare ngo bimubangamire ubwe.

Akomeza avuga ko kwambara imyenda miremire atarikwo kwamabara neza ahubwo ngo iyo  wambaye neza umuntu wese ukurebye yifuza kuguhozaho amaso mu gihe iyo wambaye nabi ukurebye yumva  umuhohoteye .

Yagize ati “Hari uwambara wamukubita amaso ukabura aho uyerekeza mbese ukabona araguhohoteye niko bavuga, aho ngaho ntabwo aba yambaye neza ariko hari uwambara ukabona ntiwamuvanaho amaso kubera ko araberewe yambaye neza pe, simvuga ngo imyambaro igomba kuba ifite metero eshanu”

Uyu muyobozi w’ishami ry’umuco muri RALC, anavuga ko hari ibibazo ushobora kwibaza wabisubiza ukamenya niba  wambaye neza cyangwa wambaye nabi.

Yagize ati “uwambaye agiye gukora iki icyambere cyo? Ese wa mwambaro uramufasha gukora bya bindi arangize za nshingano ze neza? icya gatatu we ubwe ntabwo arikumva yibangamiye? Icya kane , ese abamureba bo ntabwo yababangamiye? Iyo umaze gusubiza ibyo bibazo byose ukambara wisubije uba wambaye neza”

 Uyu muyobizi yongeraho ko mugihe abantu Bambara bagomba kuzirikana  zimwe mu nshingano zo kwambara zirimo no kuberwa, Bityo ngo uwambaye agomba gusuzuma niba ibyo yambaye bijyanye n’aho agiye kugira ngo atabangamira bagenzi be.

Agira ati  “kwambara ukaberwa nayo ni inshingano yo kwambara, twambara kubera uburyo butatu. Ubwa mbere twambara kugira ngo duhishe imyanya nyine tutagomba kwerekana y’ibanga, ubwa kabiri twambara kugira ngo turinde umubiri wacu ubushyuhe, ubukonje,  icya gatatu tugomba kwambara tukaberwa nyine.”

Yongeraho ko “Kuberwa bijyana n’uko umuntu ateye, bijyana naho agiye n’icyo agiye gukora. Mfite kwambara nkaberwa ariko ngiye nko kuri PLAGE cyangwa kuri Picine, abantu bakanyita umusazi kandi nari naberewe, mfite nanone kwambara nkaberwa ngiye mu gitaramo ari nka nimugoroba, abantu bandeba bakavuga bati uriya yibeshye aho yari agiye, biterwa n’icyo ugiye gukora n’aho ugiye n’inshingano ufite muri icyo kintu, kubera ko hari nk’umuntu uhaguruka iwe mu rugo azi ko agiye gutanga conference( mu nama) cg kwigisha abanyeshyuri agiye kubahagarara imbere akagenda nyine akananirwa no kwicara kubera ko niyicara ararekana ibyo atashakaga kwerekana.”

Inzobere mu bijyanye n’Imyambarire zihamya ko kwambara umwambaro ujyanye n’aho uri n’icyo uri kuhakora aribyo bihamya ko wambaye neza, naho ngo iyo unyuranyije nabyo kubera impamvu zo kutabisobanunukirwa, kutabyitaho cyangwa izindi izo arizo zose, ushobora gutungurwa n’uko abo muhahuriye banenze imyambarirere yawe.

- Advertisement -

1 COMMENT

  1. Rwose. Erega uwambaye nabi cyangwa neza nawe ubwe buriya aba abyumva. Akenshi abantu babyica babizi! Murakoze kubw’iyi nkuru yigisha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here