Meddy na The Ben ntibahiriwe muri Africa Entertainment awards

Abahanzi nyarwanda bakorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin [The Ben] na Ngabo Medard [Meddy] nta mahirwe bagiriye mu bihembo bikomeye mu muziki bizwi nka ‘African Entertainment Awards USA’ [AEAUSA], byatanzwe ku nshuro ya Gatanu.

Ibi bihembo byatangiwe mu birori byaberaga mu Mujyi wa New York i New Jersey kuri Uyu wa 19 Ukwakira 2019.

Ibirori byo kubitanga byayobowe n’umunyarwenya Eric Omondi uri mu bakomeye muri Afurika, Anita Fabiola na Nyla Tamin.

Ababyitabiriye kandi basusurukijwe mu muziki w’umwimerere na Miri Ben-Ari waherukaga kwegukanye Grammy Award, Morachi Yobass, Chetekela, Etoo Tsana, S dubbz, Ms. Bodega, Nandy n’abandi. 

  
The Ben na Meddy bari bahataniraga igihembo mu cyiciro cy’umugabo mwiza w’umuhanzi ‘Best Male Artist’. Iki kiciro bagihatanagamo n’ abahanzi nka Ommy Dimpoz, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Piksy Malawi, Harmonize wo muri Tanzania, Rayvanny na AKA ari we wegukanye igihembo, Jose Chameleone wo muri Uganda na OC Osilliation.

 
Eddy Kenzo we yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best African Entertainer’. Yari ahanganye na Davido, Wizkid, Diamond Platnumz n’abandi.

Diamond Platnumz yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best Collaboration’ abicyesha indirimbo yakoranye na Miri-Ben-Ari-Baila.


Umunyarwenya Eric Omondi wari uyoboye ibi birori yegukanye ibihembo bibiri ari byo ‘Best Comedian Africa [Umunyarwenya mwiza muri Afurika] ndetse na ‘African King of Comedy’.


Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yahawe igihembo cy’icyubahiro nka Perezida w’umwaka wa 2019, umunyabigwi mu muziki Oliver Mtukudzi witabye Imana nawe yahawe igihembo cy’icyubahiro.

Ibihembo bya ‘African Entertainment Awards USA’ bihabwa abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro baturuka ku mugabane wa Afurika bitwaye neza kurusha abandi mu muziki.


Hahembwa abakora injyana ya Hip Hop, indirimbo ifite amashusho meza, umuhanzi mwiza w’umwaka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, umu Dj mwiza, umuhanzi uririmba mu rurimi rw’Igifaransa, umuhanzi ukizamuka, umunyamideli mwiza w’umwaka, umunyarwenya w’umwaka n’abandi.


Mu 2015 The Ben yatwaye igihembo ‘Tamin Award of Honor’ abicyesha indirimbo ye yise ‘I can see’. Ibi bihembo byatangijwe na Dominic Tamin, bifite intego yo guteza imbere umuziki w’abahanzi nyafurika.
Ibi bihembo byatanze bikaba nta munya Rwanda wabashije kubyegukana kuko yaba meddy na The ben batashye amaramasa.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here