U Rwanda rwungutse icyambu kizarufasha kuzigama miliyoni 50$ zagendaga mu bwikorezi

Iki cyambu cyubatswe ku buso bwa metero kare 130 000 i Masaka, cyatwaye miliyoni 35$

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka hatashywe ku mugaragaro icyambu cyo ku butaka kiswe “Kigali Logistics Platform”, kitezweho guzafasha u Rwanda kuzigama miliyoni 50 z’amadolari zatikiraga ku mwaka mu kuvana ibicuruzwa mu mahanga ngo bigere mu gihugu.

Kuri uyu wa mbere mu muhango wayobowe n’Umukuru w’Igihugu cy’Urwanda Paul Kagame, ni bwo hafunguwe iki cyambu gikubye cyane ubunini ku bubiko bwa MAGERWA bwari busanzwe bwifashishwa mu kubika ibicuruzwa byatumizwaga mu mahanga, byageraga mu Rwanda binyuze ku byambu nka Mombasa na Dar es Salaam.

Perezida Paul Kagame yashimiye umuyobozi w’ikigo cya Dubai Ports World ku gitekerezo yagize cyo kubaka icyambu kigezweho mu Rwanda, asaba abacuruzi gukoresha amahirwe babonye mu guteza imbere ibikorwa byabo.

Ati “Twishimiye imikoranire n’Ikigo cya DP World cyagize uruhare mu kubaka iki cyambu kigezweho. Turasaba abacuruzi bacu n’abashoramari duhereye ku nganda ziherereye muri aka gace, gukoresha iki cyambu. Nta rundi rwitwazo rwo kudakoresha amahirwe aturi iruhande.”

Umukuru w’Igihugu kandi yakomeje ashima muri rusange imirimo ihakorerwa  atangazwa n’ikoranabuhanga rihambaye bifashisha mu kugenzura imizigo y’abakiriya bahagana.

Yavuze ko iki  gikorwa gitanga ishusho y’ahazaza ku bucuruzi ku mugabane wa Africa, cyane cyane ku bihugu byo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba (EAC) ndetse na COMESA (Isoko rusange ry’Africa yo Hagati n’Amajyepfo).

Ati “U Rwanda ni Umunyamuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, n’Isoko rusange ry’Afurika yo Hagati n’Amajyepfo, COMESA. Ahazaza h’ubucuruzi no kwishyira hamwe ku mugabane wacu ntabwo byagerwaho nta bikorwa remezo nk’ibi.”

Umuyobozi Mukuru wa Dubai Ports World, Sultan Ahmed Bin Sultan, yashimye isura yasanganye u Rwanda kuva muri 2011 ubwo yarugeragamo bwa mbere, avuga ko yiteze kubona u Rwanda ruhinduka igicumbi cy’ubucuruzi mu karere bitewe na kiriya kigo.

Perezida Paul Kagame yashimiye ubuyobozi bwa DP World ku gitekerezo bwagize cyo kubaka icyambu kigezweho mu Rwanda

Ni ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga w’ububiko bwubatswe mu Murenge wa Masaka, buzafasha korohereza abacuruzi, baba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu karere kubika ibicuruzwa byabo, kohereza ibintu mu mahanga no kwakira ibivuyeyo, bigahabwa impapuro zatangirwaga ku byambu nka Mombasa na Dar es Salaam kugira ngo zibiherekeze kugeza aho bigana hose ku Isi.

Dubai Ports World ni yo izacunga kiriya cyambu mu gihe k’imyaka 25, hanyuma kibone kujya mu maboko ya Leta y’u Rwanda izakegurirwa burundu.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here