Ubuhinde: ishuri ryategetswe gusaba imbabazi kubwo gukoresha abanyeshuri ikizami bapfutswe ibikarito

Aba banyeshuri bamwe bagowe no kwambara ibikarito mugihe bari gukora ikizamini

Abayobozi ba Kaminuza ya Bhagat banenzwe bikomeye na Leta ya Karnataka mu Buhinde nyuma yo kwambika ibikarito mu maso abanyeshuri mugihe bari bagiye gukora ikizamini gisoza igihembwe mu rwego rwo kubarinda gukopera.

Iri shuri ryahise risabwa gusaba imbabazi muri rubanda nyuma y’uko ifoto y’aba banyeshuri bakoze ikizamini bambaye ibikarito mu maso igiye hanze.

Mu nkuru Ishusho.org ikesha Ladbible.com, abayobozi ba Kaminuza ya Bhagat iherereye mu Majyepfo y’u Buhinde muri Leta ya Kartnataka basabye abana kwambara ibikarito ku mitwe yabo kugirango badakoperana ikizamini.

Ngo hari bamwe mun bana baje mu kzamini bizaniye ibikarito abandi barabibaha

Ahagana kuruhande rw’imbere kugikarito hari hapfumuye kugirango abanyeshuri babashe kubona urupapuro basubirizaho.

Umwe mubayobozi b’iki kigo, MB Satish yatangaje ko biseguye kubera ‘’gukoresha buno buryo”, bakoresheje ngo nyuma yuko bari bumvise ko hari andi mashuri yakoresheje buno buryo bwo gukinga abanyeshuri ibikarito mu maso  bityo ngo bituma nabo bakoresha ubwo buryo.

Satish aganira na BBC Hindi yavuze ko kandi basabye abanyeshuri ‘’gukuramo ibikarito mu maso’’ nyuma y’isaha imwe ikizamini gitangiye.

Uyu muyobozi yavuze ko kandi ubu buryo bakoresheje barinda abanyeshuri gukopera ngo butongeye kwitabazwa kuko ngo ubu bari gukorana n’ababishinzwe kugirango abe aribo barinda abo banyeshuri.

Umuyobozi w’akarere ka Haveri  Kaminuza ya Bhagat ibarizwamo yabwiye yabwiye Ikigo ntaramakuru cy’Ubuhinde ko basabye iyi kaminuza ‘’ubusobanuro’’ kuri iki kibazo cyo ‘’gushyira igitutu’’ cyo kwambara ibikarito ku banyeshuri bagiye gukora ikizamini. Uyu muyobozi ariko yatangaje ko ubusobanuro bwose bwatangwa ngo nta mpamvu yatuma ‘’abanyeshuri bambikwa ibikarito’’ mbere yo gukora ibizamini ngo kugirango badakopera.

Aya mafoto y’abanyeshuri bagaragara bambaye ibikarito mu mutwe mugihe bari gukora ikizamini,  yafashwe kuwa Gatatu w’icyumweru gishize ashyirwa hanze nkuko tubikesha ikinyamakuru Ladbible.com cyashyize hanze iyi nkuru kuri iki cyumweru.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here