Amaherezo y’Intumwa 12 Za Yesu Bivugwa Ko Zapfuye Urw’agashinyaguro

Nubwo Bibiliya itagaraza iherezo rya zimwe mu ntumwa 12 za Yesu ku buryo bugaragarira bose, ubushakashatsi n’ibimenyetso by’amateka byerekana ko nyuma y’urupfu n’izuka rye, nazo zababajwe cyane zigenda zicwa imwe imwe urw’agashinyaguro kugeza zirundutse zihorwa imyizerere.

Iyicwa ry ’intumwa 12 za yesu ryabanjirijwe no kwiyahura kwa Yuda hakurikiraho ibambwa rya Yesu, haheruka Yohana maze bose uko ari 14 (Yesu, intumwa 12 wongeyeho Matiyasi) basoza imirimo yabo  gutyo.

Nk’uko bigaragara muri Bibiliya yera mu gitabo cya Matayo, Yesu amaze kugera mu isi yatoranyije intumwa 12. Nyuma umwe mu bigishwa be witwaga Yuda yaje kumugambaninira, amugurisha ibice by’ifeza 30 ngo yicwe.

Yuda amaze kubona ko yesu agiye gucirwa urubanza rwo kubambwa, yajugunyiye abatambyi bo mu rusengero bya bice by’ifeza yari yamuguze aboneza iyo kwimanika. Urupfu rw’intumwa 12 za Yesu ruba rutangiriye aho rutaretse na Matiyasi wahise asimbuzwa Yuda kugirango zigume ari cumi n’ebyiri (12).

Zimwe mu ntumwa za Yesu zabambwe nka we

1.Simoni Petero w’i Galilaya ni we ntumwa Yesu yatoranyije bwa mbere. Azwiho cyane cyane ko yihakanye Yesu inshuro eshatu zose kandi yari inkundwakaza ye. Simoni uyu, yanze kubambwa nka yesu, yisabira kubambwa acuritswe i Roma mu Butaliyani hagati y imyaka 34 na 35 ya nyuma ya Yesu.

2.   Andereya: yiciwe ahahoze ari mu ntara ya Constantinope abambwe ku igiti nka Yesu.

3.   Filipo: yashyinguwe na Barutoromayo nyuma yo kwicirwa muri Turukiya amanitswe ku giti.

4.   Barutoromayo: baramubambye banamushishuraho uruhu areba, hashize iminsi itatu arapfa.

Hari intumwa za Yesu zishwe ziciwe umutwe

5.Yakobo (mukuru): Igitabo cy’Ibyakozwenintumwa igice cya 12:1 hagaragaza ko Herode yamwicishije inkota kugirango anezeze Abayuda.

6.   Simoni Zerote yishwe akerejwe urukero ubwo yari muri Afurika nyuma y’imyaka 96 Yesu azutse.

7.   Matiyasi: uyu ni we wasimbuye Yuda. Yatewe amabuye yenda kunogoka bamuca umutwe.

Abandi na bo bagiye bicwa nabi bamwe barasogotwa bazira kwizera Imana kugeza kuri Yohana wapfuye ashaje.

8. Matayo: Yasogoswe nk’ ihene ubwo yabwirizaga muri Ethiopia ku mugabane w’ Afurika.

9.Tomasi: Yicishijwe amacumu avuye kuvuga ubutumwa mu gihugu cy’ Ubuhinde. Azwiho cyane ko yari yanze kwizera ko Yesu Yazutse.

10.         Tadeyo: Yapfuye arashwe amacumu ubwo yavaga kubwiriza muri Zefenisia.

11.         Yakobo (muto): Yahananuwe ku gasongero k’ urusengero i Yerusaremu, mu gihe atangiye gusamba ahurizwaho amacumu n’ amahiri aranogoka.

12.Yohana. Niwe wenyine wapfuye urupfu rusanzwe mu ntumwa za Yesu akaba yarapfuye afite imyaka 98.

Yatetswe mu ngunguru yuzuye amavuta ari umusaza avanwamo yabaye umusore. Babonye kumwica bigoranye bajya kumuta mu kirwa cyitwaga Patimosi ariko ngo kuko atari gupfa adasohoje ubutumwa bw’Imana, yamaze igihe kirekire inyoni zaramwikundiye zikajya zijya kumutoragurira ibyo kurya.

Nyuma, ngo Marayika w’Imana yamusanzeyo, ahishurirwa ibyanditse mu gitabo cya Bibiliya cyitwa Ibyahishuwe, bamwe bita ” ibyahishuriwe Yohan

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here