Jules Ulimwengu yamaze kuva mu Rwanda

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wakiniraga Rayon Sports yamaze kuva mu Rwanda aho agiye kwerekeza mu Bushinwa gukinira ikipe nshya yamubengutse.

Uyu rutahizamu yari amaze iminsi asiragira ku byangombwa byagombaga kumukomorera agakina shampiyona y’icyiciro cyambere mu Rwanda nk’Umwenegihugu, ariko byari byarajemo ibibazo byatumye adakina imikino ikipe ya Rayon Sports yari imaze gukina.

Kuri ubu uyu mukinnyi yanyuze mu gihugu cy’u Burundi, aho azava yerekeza mu Bushinwa gutangira urugendo mu ikipe nshya.

Jules Ulimwengu ari mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, aho yabashije gutsinda ibitego byafashije iyi kipe kugera kure mu marushanwa yose yitabiriye, akanasoza shampiyona ayoboye ba rutahizamu bose n’ibitego 20.

Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro ya 2018/2019 Rayon Sport yaviriyemo muri ½ ikuwemo na AS Kigali, Jules Ulimwengu niwe warangije iryo rushanwa ayoboye abandi barutahizamu n’ibitego bine.

Jules Ulimwengu ari mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, aho yanabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona

Uyu mukinnyi yari yaraje muri Rayon sports muri Mutarama uyu mwaka, avuye muri Sunrise FC, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri atanzweho miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, zirimo eshanu yahawe ku giti cye.

Amasezerano yari yagiranye na Rayon Sports yavugaga ko ikipe yose izabenguka uyu mukinnyi mbere yo kurangiza ayo masezerano, ko igomba guha Rayon Sport ibihumbi 50 by’amadorari.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here