Mugisha Samuel ayoboye ikipe ya batandatu izitabira Tour du Faso

Mugisha Samuel uheruka kwegukana isiganwa rya Memorial Byemayire Lambert ari mu bakinnyi batandatu b’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare izitabira amarushanwa azenguruka Burkina Faso azwi nka Tour du Faso azatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatatu yerekeza i Ouagadougu muri Burkina Faso kwitabira iri rushanwa yaherukagamo muri 2006.

Abakinnyi batandatu nib o bazaserukira u Rwanda muri iri siganwa rizaba riba ku nshuro ya 32. Abo barimo Mugisha Samuel, Hakizimana Seth, Mugisha Samuel, Mugisha Moise, Uwizeye Jean Claude, Nzafashwanayo Jean Claude ndetse na Munyaneza Didier uherutse kuba  umukinnyi mwiza ukiri muto akaba n’uwa kane muri Grand Prix Chantal Biya.

Tour du Faso izatangira kuri uyu wa 25 Ukwakira, isozwe ku ya 3 Ugushyingo 2019, aho abasiganwa bazaba bamaze kugenda intera y’ibilometero 1205.

Team Rwanda izitabira isiganwa rya Tour du Faso yaherukagamo muri 2006

Ku munsi wa mbere w’iri siganwa abakinnyi bazaba basiganwa umuntu ku cye (CMI/ITT), mu gihe urugendo rurerure ruri ku munsi wa karindwi aho bazakina Km 182,5.

Tour du Faso yatangiye gukinwa mu 1987, aho ku nshuro yayo ya mbere yegukanywe na Igor Luchinko.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here