Patoranking yatangaje umushinga afitanye na Meddy

Umuhanzi wikirangirire muri Africa ukomoka muri Nigeria Patoranking yatangaje ko afitanye umushinga wo gukorana indirimbo na Ngabo Medal uzwi nka meddy.

Mu kiganiro yagiranye na radio ikorera mu Rwanda yitwa KISS Fm uyu muhanzi yemeje ko afite imishinga myinshi harimo no gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda ngo kuko yasanze bamwe umuziki wabo wararenze imbibi zo muri Africa.

Akomeza avugako Meddy amaze iminsi amuzi kuko ngo hari igihe Ajya areba umuziki we ku ma television atandukanye.

Yagize ati “namenye meddy bwa mbere mu bonye kuri television yo mu kenya maze Mbaza uwo twari kumwe niba amazi abwirako ari uwo mu Rwanda kuva ubwo nagiye nkomeza ku mukurikira mbona afite umuziki mwiza.”

Patronking na meddy Bari banahuriye mu gitaramo cya Youth connekt cyabaye mu minsi mike ishize.

Ibi birikuvugwa mu gihe meddy yatawe muri yombi ya police y’u Rwanda azira gutwara Imodoka yamweye inzoga zirengeje igipimo cy’izemewe kuba watwara wanyweye hano mu Rwanda, akaba agomba ngufungwa iminsi 5 akatanga izahabu ingana n’amafaranga 150000 by’amanyarwanda.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here