Polisi y’u Rwanda iramagana amakuru avuga ko irikwandika abashaka kuyinjiramo

Ubuyobozi bwa Polici y’igihugu cy’u Rwanda burasaba abanyarwanda kudaha agaciro no guhagarika ikwirakwizwa ry’amakuru yibumbiye mu  itangazo riri kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko irikwandika abashaka kuyinjiramo .

Polisi y’u Rwanda  yamaganye aya makuru mu butumwa yanditse ku rukuta rwayo rwa twitter kuri uyu, wa  22 Ukwakira 2019

Yagize iti “ Mwaramutse,Turabamenyesha ko amakuru avuga ko Polisi y’u Rwanda irimo kwandika abifuza kuyinjiramo atari yo. Inyandiko yuzuzwa n’abifuza kwinjira muri polisi(recruitment form) .yakwirakwijwe ntabwo ari iy’ukuri. Turasaba kutayiha agaciro no kwirinda kuyikwirakwiza murakoze”

 Aya makuru y’ibihu arigukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga  abumbiye mu nyandiko yahawe umutwe wa “RECRUITMENT BRONCHURE”

Iyi niyo nyandiko y’ibihuha irigukwirakwizwa
Ubu butumwa nibwo Polisi y’uRwanda yanditse ibasaba kudaha agaciro Ayo makuru
- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here