Rayon Sports yongeye kwihererana Bugesera iyitsindira ku itara

Umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagati ya Rayon Sports na Bugesera FC, urangiye Rayon Sports yihereranye Bugesera iyitsinda 2-1.

Ni umukino watangiye saa 18h00 ku masaha yo mu Rwanda, nyuma y’impaka zari zabanje kurangwa hagati y’aya makipe yombi na Ferwafa bigasaba ko habaho ibiganiro kugira ngo impande zombi zumvikane kuri aya masaha.

Ni umukino Rayon Sports yihariye mu minota 30′ yigice cya mbere, gusa ntibyagize icyo biyimarira kuko iminota 45′ yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports igaragaza ko ishaka igitego, birangira Bugesera yinjijwe igitego cy’umutwe ku munota wa 57’ nyuma yo guhererekanya hagati ya Iranzi Jean Claude na Rutanga wahise ahindura umupira Gilbert Mugisha akawushyira mu rucundura.

Umukino wakomeje Bugesera ishaka kwishyura gusa ubwugarizi bwa Rayon bubabera ibamba.

Rayon Sports yashimangiye insinzi ku gitego ya kabiri Michael Sarpong yatsinze ku munota wa 66’ ku mupira yaherejwe na Sidibe Oumar.

Iyi nsinzi yatumye Ryon Sports iguma ku mwanya wa Kabiri inyuma ya APR FC yo yatsinze Marines FC 2-1.

Ku munota wa 76’ Bugesera yaje gukora impinduka yinjizamo Rucogoza Djihad asimbuye Ishimwe Issa Zappy, Niyitegeka Idrissa asimbura David Nzabanita bakunda kwita Saibade.

Umukino wenda kurangira Djihad yaboneye Bugesera FC igitego k’impozamarira yatsinze ku munota wa 89’, umukino urangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports kuri 1 cya Bugesera FC.

Aya makipe yombi yaherukaga guhura muri Werurwe uyu mwaka, mu mukino wa shampiyona, warangiye bananiwe kwisobanura banganya igitego 1-1. Jules Ulimwengu na Steve Nzigamasabo bose batakirikumwe n’aya makipe nib o batsinze ibitego ku mpande zombi.

Mu mikino 8 imaze guhuza aya makipe kuva Bugesera yazamuka mu cyiciro cya mbere muri 2015, Rayon Sports yatsinze 6, Bugesera FC itsinda 1, banganya undi mukino 1.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports:

Kimenyi Yves, Irambona Eric, Rutanga Eric, Saidi Iragire, Rugwiro Herve, Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa, Sidibe Oumar, Gilbert Mugisha, Iranzi Jean Claude, Michael Sarpong.

11 umutoza Martinez yabanje mu kibuga kuri uyu mukino

Abakinnyi 11 ba Bugesera FC:

Kwizera Janvier, Ishimwe Issa Zappy, Ngarambe Jimmy, Wilondja Jacques, Bizimana Joe, Francis Moustapha, Shaban Hussein Tchabalala, Nzabanita David, Kibengo Jimmy, Murengezi Rodrigue, Peter Otema.

11 Bisengimana Justin yari yabanje mu kibuga

Undi mukino wahuje Police FC na Gasogi United warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here