Uganda: Abayobotse amaganga y’ingamiya aho kugana amavuriro ntibavuga rumwe na Minisiteri y’ubuzima

Abaturage bo mu gace ka Busia muri Uganda ntibakigana amavuriro igihe barwaye, ahubwo banywa amaganga y’ingamiya bo bavuga ko akiza indwara zirimo kanseri, diyabete n’umuvuduko w’amaraso mu gihe Minisiteri y’ubuzima yaho irigukemanga ubuziranenge bwayo.

Daily Nation itangaza ko aba baturage bo mu gace ka Busia gaherereye mu burasirazuba bwa Uganda, bakoresha ibikomoka ku ngamiya nk’amase, n’amaganga yayo kugira ngo bakire kanseri, ibihara, diyabete, umuvuduko w’amaraso n’indwara z’uruhu.

Kimwe mu bituma aba baturage bemeza ko yaba amaganga n’amase y’ingamiya bivura kurusha iyo wahabwa na muganga nuko ngo izi nyamwaswa zirya ibyatsi bisharira bityo bigaha imbaraga ibizikomokaho.

Icupa rya litiro y’amaganga y’ingamiya rigura amashiringi ya Uganda ibihumbi 25 naho mirilitiro 300 ni ibihumbi 8. Ibinure by’ingamiya bihura amashiringi gahati y’ibihumbi 20 na 15 bigatandukanira ku mwimerere wabyo.

Ibi kandi bituma usanga abana, abagabo n’abagore batonze imirongo bategereje ko ingamiya yanyara kugira ngo bibonere umuti.

Jaberi Kalifani, umwe mu baganga ba gakondo bavura bakoresheje ibikomoka ku ngamiya ahamya ko hari abarwayi benshi bakize indwara nyuma yo gufata amaganga y’iyi nyamanswa.

Ati “Maze igihe kinini nkoresha amaganga y’ingamiya, ibinure n’amase yayo mu kuvura abantu barwaye kanseri, umuduko w’amaraso, diyabete, ibihara n’indwara z’uruhu kandi abenshi bagaruka gutanga ubuhamya ko bakize.”

Makaaza Ali nawe yabwiye Daily Nation ko yarafite nyina washegeshwe na diyabete ariko ngo nyuma yo kunywa amaganga y’ingamiya, uyu mubyeyi yaje gukira.

Emmanuel Ainebyoona ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’ubuzima ya Uganda aburira aburira abakoresha ibikomoka ku ngamiya nk’umuti bose ko bakwiriye kwitonda cyane ko ubuziranenge bwayo butaremezwa.

Ati “Ibyo abaturage bari gukora nugushyira ubuzima bwabo mu kangaratete kuko bavuga ko ibikomoka ku ngamiya bikiza nyamara bitaremejwe n’abahanga.”

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya King Abdulaziz yo mu gihugu cya Arabie Saoudite bugaragaza ko amata n’amaganga y’ingamiya agira uruhare mu kuvura indwara zitandukanye.

Uretse kuba abaturage ba Busia barayobotse ibikomoka ku ngamiya nk’umuti wizewe ubavura, mu bihugu byinshi byo muri Asia usanga nabyo bikoresha ubu buryo.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here