Awilo Longomba watsindiye kwitabira Kigali Jazz Junction yamaze kugera mu Rwanda

Awilo Longomba watowe mu kimeze nk’amatora ku mbuga nkoranyambaga, yamaze kugera mu Rwanda kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction azahuriramo na Mani Martin kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019, muri Camp Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23 Ukwakira 2019, Awilo Longomba akigera i Kigali yakiriwe n’itsinda ry’ikigo cya RG consult risanzwe ritegura ibitaramo.

Iki gitaramo kandi kizasusututswa n’itsinda rimaze kumenyekana mu Rwanda rizwi nka Neptines Band.

Uyu muhanzi ukomoka muri Congo yabonye ayo mahirwe yo kwitabira iki gitaramo nyuma yo kugira amajwi menshi muri aya matora yari ahanganyemo na Suzan Awiyo wo muri Kenya na Mya Harrison wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abatsindira ku amajwi angina na 67%.

Awilo Longomba yinjiye mu muziki nyuma y’uko asezeye ku kazi ko gucuranga mu itsinda ryatangijwe na nyakwigendera Papa Wemba.

Kuva icyo gihe uyu muhanzi yahise agira izina rikomeye mu muziki wok u mugabane wa Africa, aho zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihugu bitandukanye.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here