Kenya: kwambara ibikorewa mu gihugu hari aho byatangiye kuba itegeko

Abakora mu nzego z'ubutabera bategetswe kujya bambara imyenda ikorewa muri Kenya, ku munsi wa gatanu w'icyumweru

Guverinoma ya Kenya yategetse abakora mu nzego z’ubuyobozi ko ku munsi wa gatanu w’icyumweru bazajya Bambara imyambaro yakorewe mu gihugu cyabo(Made in kenya).

Nkuko bigaragara mu kinyamakuru The standart cyo muri kenya, guverinoma yabikoze mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ibikorerwa mu gihugu, aho isaba abenegihugu gushishikarizanya gukunda ibikorerwayo.

Inavuga ko kugirango baheshe agaciro ibikorerwayo kurushaho bisaba ko abenegihugu ubwabo babigura bakabikoresha.

Iyi gahunda kandi  niramuka ishyizwe mu bikorwa ngo izafasha igihugu kugera kuri zimwe mu ntego zacyo zirimo no guhanga akazi.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here