Sugira Ernest yanditse ibaruwa isaba imbabazi

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yanditse ibaruwa isaba imbabazi ikipe akinira ya APR FC nyuma yuko imufatiye ibihano.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino u Rwanda rwanganyijemo na Ethiopia 1-1, Sugira yatangaje ko ikipe y’igihugu Amavubi ariyo yisangamo kurusha APR FC.

Yagize ati “kipe y’Igihugu n’ikipe isanzwe ni ibintu bibiri bitandukanye. Buri muntu agira aho yisanga, ni ko navuga. Niba ari ugukunda igihugu bindimo cyane nk’uko mu kirango cy’igihugu birimo, ntabwo babimpora. Nkunda ikipe y’igihugu, ni nayo nisangamo cyane. Nta kundi nyine ubwo n’ahandi bizagenda biza.”

Aya magambo ntiyashimishije ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC byatumye buhita bafatira uyu rutahizamu wahesheje itike ikipe y’igihugu yo kuzitabira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo nyuma y’ibitego bibiri yatsinze Ethiopia mu mukino ubanza nuwo kwishyura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Sugira Ernest yasabye imbabazi abayobozi, abatoza, abakinnyi bakinna n’abafana kubw’amagambo yavuze we yita ko ateye isoni.

Agira ati “ku buyobozi bwa APR FC, abatoza, abakinnyi bagenzi bange n’abafana b’iyi kipe nziza, namenye ko nangije umurunga w’urukundo rwanyu rwahaye icyerekezo ubuzima bwange. Ntewe isoni no kwicuza nsaba n’imbabazi ku magambo adahwitse navuze nyuma mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia.”

Ati “Ndabizi ko ibyo navuze byabababaje ariko sinari mbigamije, amakosa yose ni ayange. Ndasenga nsaba ko nyuma yo gusaba imbabazi mumbabarira amakosa yose nakoze.”

Iyi ni ibaruwa Sugira yanyujije ku rukuta rwe twa twitter yihohora

Mu mukino APR FC yatsinzemo Marine FC 2-1, Sugira Ernest ntiyari mu bakinnyi 18 umutoza yari yamanukanye I Rubavu, akaba akigowe no kwemeza umutoza Adil Erradi.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here