Ikipe Jules Ulimwengu yerekejemo yamaze kumenyekana

Shaanxi Chang’an Atletic FC yabengutswe uyu mukinnyi biturutse ku musaruro yahaye ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w'imikino wa 2018/2019

Jules Ulimwengu wamaze gutandukana na Rayon Sports byitezwe ko aza gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri Shaanxi Chang’an Atletic FC ikina icyiciro cya kabiri mu Bushinwa.

Uyu mukinnyi aragurwa ibihumbi 200 by’amadolari, aho azajya anahabwa $3000 ku umukino batsinze, ndetse anabone $1000 k umukino bazaba banganyije.

Iyi kipe ivuga ko yiteguye kugura umwaka w’amasezerano uyu mukinnyi yari asigaje muri Rayon Sports, bakayishyura ibihumbi 55 USD, nk’uko byari bikubiye mu nyandiko y’amasezerano yari yaragiranye n’iyi kipe.

Jules Ulimwengu ntiyasekewe n’amahirwe muri uyu mwaka wa Shampiyona y’u Rwanda, aho atabashije gukinira Rayon Sports umukino n’mwe kubera ibibazo by’ibyangombwa.

Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, urugendo rwe muri ruhago yarutangiriye muri icyo gihugu mu ikipe ya Les Jeunes Athletiques, LLB, Vital’O mbere yo kugaruka muri LLB yavuyemo mu mpera z’umwaka w’imikino 2017-2018.

Yahavuye aza mu Rwanda mu ikipe ya Sunrise FC yakiniye igice cya shampiyona 2018-2019, imubera iteme rimwambutsa agana muri Rayon Sports na yo atabashije gutindamo.

Ulimwengu akomereje uru rugendo muri Shaanxi Chang’an Atletic FC yo mu Bushinwa, aho yiteguye kwitwara neza bikaba byamufungurira amayira amuganisha no mu zindi shampiyona zikomeye.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here