Mu Rwanda ni muri ‘Paradizo’ – Impunzi zavuye muri Libya zicumbikiwe i Gashora

Impunzi 189 zavuye muri Libya ziri mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora yubatse mu Karere ka Bugesera, ziri kwigishwa indimi zirimo n’ikinyarwanda kugira ngo babashe kumenyera no kwisanzura ku baturage bo mu Rwanda, bityo ko kugereranya ubuzima banyuzemo muri Libya n’ubwo barimo ubu babona mu Rwanda ‘bari muri Paradizo’.

Izi mpunzi zivuga ko ziri kumenyera ikirere cyo mu Rwanda bityo ko no kwiga ururimi rwaho bizabafasha gusabana no kwisanga mu muryango mugari w’abarutuye.

Usibye ikinyarwanda, bari kwigishwa n’icyongereza kuko usanga abenshi bafite ubumenyi buke muri urwo rurimi bitewe n’aho bakomoka, kandi usanga ari ururimi rukoreshwa cyane n’abasura umunsi ku munsi iriya nkambi.

Zihamya ko zateshwaga agaciro ndetse bamwe bagacuruzwa nk’abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo.

Bamwe mu babasha kuvuga iby’urugendo rurerure banyuzemo aho bari muri Libya, bemeza ko hari itandukaniro rikomeye ku buzima bwaho ndetse n’ubwo barimo ubu mu Rwanda.

Umwe ukomoka muri Eritrea agira ati “Twateshwaga agaciro bamwe bagacuruzwa nk’abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo. Muri Libya haba yo abantu batunzwe no gucuruza abandi. Nge natanze ibihumbi 16 by’amadolari nijejwe ko ndahita mbona uko nambuka njya i Burayi, kandi ndi mu batanze make.”

Undi ukomoka muri Somalia na we avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda yemeye kubakira, kandi ko kuba batangiye kwigishwa indimi bizabafasha kumenyera no kwisanga mu buryo bworoshye ku bazajya babasura.

Agira ati “Hariya imibereho yari mibi, bwari ubuzima budukomereye. Tubona hano ari paradizo.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi(Minema),  Kayumba Olivier, avuga ko ibibafasaha kubaho neza biri kubageraho uko bikwiye kandi ko ikigamijwe ari ukubafasha kwisanga mu muryango nyarwanda.

Ati “Barimo bariga Ikinyarwanda n’icyongereza, barahabwa ubuvuzi, baragaburirwa; ubwo mu minsi iri imbere  nibatangira kuvuga neza ikinyarwanda bazajya barema n’amasoko bahahireyo.”

Kugeza ubu inkambi ya Gashora ibarizwamo impunzi z’Abanyafurika zigera ku 189. Baturuka mu bihugu bine byo kuri uyu mugabane birimo Ethiopia, Erithrea, Sudan na Somalia. Abavuye muri Ethiopia ni batanu, Eritrea havuye yo 153, Sudan haturuka yo abagera ku icumi, mu gihe 21 ari bo abaje baturutse muri Somalia.

Tariki 10 Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), yo kwakira impunzi 500 z’Abanyafuruka, zaheze muri Libya ziri mu nzira zerekeza i Burayi.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here