Ngibi ibimenyetso bigaragaza ko uri kwizirika kuwo wita umukunzi wawe


Urukundo n’impano buri wese yahawe aho bisaba ko rugaragazwa mu buryo bw’umwimerere hatabayeho gushyirwaho imbaraga kuwabengutswe. Urukundo ruri hagati y’abifuza kurushinga, hari uburyo rugaragazwa ndetse rukanabagarirwa Ku mpande zombi kugirango rusigasirwe.

Urukundo ni nk’ururabo rwategetswe kufirwa n’abantu babiri bitaba ibyo rukanamba cyangwa se rukuma rugapfa.

Hari igihe ufata igihe kinini ushyira imbaraga mu rukundo kubwo kugirango ukomeze utsindire umutima w’uwo wihebeye gusa we ukabona nta na kimwe cya kabiri akoresha ukurikije imbaraga ukoresha uvomerera urukundo hagati yanyu.

Nkuko tubikesha urubuga RelRules, kubakundana benshi ngo ntago byoroha iyo umwe muri bo ari we bigaragara ko afite intumbero yo gukomeza kubaka urukundo mu buryo bugaragara.

Hano twavuga ko kugaragaza urukundo bitareba uwufite amafaranga kurusha undi ahubwo mu rukundo habaho kuzuzanya.

Hari ibyo urubuga RelRules rwagaragaje biranga umuntu ufite umukunzi utamwitaho.

  1. Guhora upanga gahunda zibahuza wenyine. Hano, gutegura gahunda wenyine bivuze ko ari wowe uhangayikiye umubano wanyu mwembi. Muri uru rukundo rumeze rutya bisaba ko umwe akoresha imbaraga ze kugirango hagire ikiba gikomeza kumuhuza n’uwo akunda nyamara urukundo rw’abateganya kuzarushinga inzira igendwa na bombi mpaka bageze kundunduro yaho ruhabwa umugisha.
  2. Uhora umuhamagara kuri telefone we ntaguhamare
    Ese umukunzi wawe, wowe ajya aguhamagara? Ni inshuro zingahe aguhamagara? Niba ari wowe wenyine umuhamagara, aho ntago ibintu biba bimeze neza kuko biba bigaragara ko haba hari ikibazo gikeneye gukemurwa kugirango urukundo rwogere nkuko byakabaye.
  3. Guhora umubaza niba agukunda
    Guhora ubaza umukunzi wawe niba koko akigukunda, ntago urukundo rwanyu ruba ruhamye. Gukomeza ubibaza si ikibazo kuri wowe kuko impungenge uba ufite ziba zifite isoko kuko imbaraga uba wagerageje gukoresha murukundo uba utari kuzibonera umusaruro wo gukundwa nawe nkuko ukunze.
  4. Washengutse umutima
    Ese wumva uhora ushengutse umutima kuko nta nyishyu y’urukundo ubona? Ese wumva usa nkaho uri wenyine mu rukundo kandi witwa ngo ufite uwo mukundana? Birashoboka ko uwo mukundana adakunda kugaragaza amarangamutima ashobora kugusesekazaho nawe ukumva uri murukundo.
    Iyo umukunzi wawe atagaragaza amarangamutima cyangwa ngo nawe afate igihe cyo kumenya ibiri kukubaho mu buzima ngo anabashe kuba yakugira inama, hano urukundo rurakubihira ntakabuza.
  5. Kudateganya ahazaza

Kutagira igihe cyo kuvuga kuri ejo hazaza hanyu mu nzira y’urukundo, bigaragara ko umubano wanyu uba urimo agatotsi. Hano, urugero niba umuhungu atajya akuganiriza kuri ejo hazaza hanyu mwembi, uzitonde ushishoze umenye neza koko niba umukunzi wawe akubara nk’uwuzamubera umufasha. Ni kimwe no kumuhungu nawe agomba kureba neza koko niba umukobwa amubara muri ejo hazaza he.

Dushingiye kuri ibi bimenyetso bitanu bigaragaza ko umukunzi wawe atakwitayeho kandi wowe uhora umugaragariza urukundo, twakugira inama ko wagerageza kumuha agahe ko gutekereza kurukundo rwanyu, ukihanganira kuba atakwitaho ahubwo ukarema ibihe bituma akanguka akamenya ko yari yibeshye inzira yari arimo yo kutakwitaho bigatuma yumva ko yari ari mu makosa kuko hari nubwo yaba abikora atakwanze ahubwo adasobanukiwe neza uko akwiye kwitwara murukundo.

Kumushyiraho igitutu cyo gukora ibintu uko ubyifuza kugirango wishime wowe ubwawe ntacyo bizamufasha na gato ahubwo birashoboka cyane ko byamukuramo nurwo ruke uvuga ko agufitiye mugihe wari kugenda bucye
bucye umwereka uburyo yayobye inzira.

- Advertisement -

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here