Putin yifurije isabukuru nziza Perezida Kagame

Mu ijambo Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Putin yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku mikoranire y’iki gihugu n’Umugabane wa Africa, yaboneyeho yifatanya n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame amwifuriza kugira ‘Isabukuru nziza y’amavuko’.

Putin yavuze ijambo anifuriza Paul Kagame ibyiza byose kuri uyu munsi we w’amavuko wizihizwa ku ya 23 Ukwakira buri mwaka.

Uyu mukuru w’igihugu cy’Uburusiya yagize ati “Ndashimira Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wagize isabukuru y’amavuko. Ndamwifuriza ibyiza byose. N’ubwo ari mu kazi ariko iyi sabukuru ayijihirije hano ari kumwe n’inshuti.”

Iyi nama yahurije hamwe Abakuru b’ibihugu batandukanye

Ejo ku wa Gatatu Perezida Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 62 kuko yavutse ku itariki ya 23 Ukwakira 1957.

Uyu mwaka Perezida kagame yayizihirije mu nama y’iminsi ibiri iri kubera i Soschi mu Burusiya, yatangiye ejo ku ya 23 ikaba iri busoze uyu munsi ku ya 24 Ukwakira 2019.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here