Umugore wa Perezida w’Uburundi yasohoye indirimbo yamagana ihohoterwa rikorerwa abagore

Nkurunziza Denise, umugore wa Perezida w’Uburundi, Petero Nkurunziza, yasohoye indirimbo ye ya mbere itariyo kuramya Imana yise “Umukenyezi arengeye kuvyara gusa” Ibumbatiye ubutumwa bugagaragaza ko umugore ataremewe kubyara gusa.

Ubutumwa bubumbiye muri iyi ndirimbo “Umukenyezi arengeye kuvyara gusa” y’iminota ine n’amasegonda 52, yanasohokanye n’amashsho yayo,   bugaragaza ko ubushobozi bw’umugore budakwiye kugarukira mu kubyara  cg kwitwa umubyeyi gusa. Ndetse ikanahwitura abagabo bumva ko iyo babuze urubyaro ikibazo kiba ari icy’umugore ahubwo akabasaba kubanza bakajya kwa muganga kwipimisha bakareka kubahohotera.

Hari aho aririmba ati” mukenyezi icyo waremewe si ukwitwa umubyeyi gusa kuko ibyo ushoboye birengeye kwitwa umubyeyi”

we nabo baririmbana bongeraho bati “ubugumba bushobora kuba ku bagabo cyangwa ku bagore”

Muriyi ndirimbo kandi , Nkurunziza Denise anagaruka ku ngingo yo kujya Inama, aho aba agaragaza ko kutungurana ibitekerezo ku ngingo runaka aribyo bikuza amakimbirane mu muryango.

Iyi ndirimbo niyo yambere Umugore wa Nkurunziza agaragayemo atari muri korari kuko  ubusanzwe yajyaga agaragara mu makoriri mu nsengero, aririmba  indirimbo zo kuramya Imana.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here