Amapfa yatumye Zimbabwe igurisha ibyana by’inzovu 30

Zimbabwe yagurishije rwihishwa ibyana by’inzovu 30 ku gihugu cy’Ubushinwa, mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kurwanya amapfa yibasiye pariki nkuru y’igihugu ya Hwange.

The Telegraph yanditse ko ibyana by’inzovu biri hagati ya 30 na 37 by’urijwe indege itwara imizigo ya Kompanyi ya Arabie Saouditte mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 24 Ukwakira 2019, ku kibuga cy’indege cya Victoria falls airport, bivugwa ko byakozwe mu ibanga rikomeye kuko icyo kibuga cyari gifunze mu gihe ibi byabaga.

Amakuru avuga ko hari ibyana 5 by’inzovu byanenzwe bitewe nuko ubuzima bwa byo bwakemanzwe.

Umuvugizi wa pariki nkuru ya Zimbabwe, Tenashi Farawo, avuga ko bagurishije ibi byana by’inzovu mu rwego rwo gushakisha amafaranga yo guhangana n’amapfa yibasiye izindi nzovu, cyane ko hamaze gupfa inzovu 55.

Umuyobozi w’umuryango uharanira kuvugira no kubungabunga ibidukikije, Lenin Chisaira, anenga icyemezo cyo kugurisha ibi byana by’inzovu, agahamya ko biteye inkeke kubikura mu miryango biba bisanzwe bibamo.

Ati “Tumaze igihe turwanya icuruzwa ry’inzovu no kuzikura aho zari zisanzwe ziba. Ubundi aho zishyirwa nyuma yo kugurishwa ziravunwa mu buryo butaboneye.”

Chisaira akomeza agaragagaza ko kimwe mu bitera amapfa muri pariki ari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhakorerwa bigatuma inzovu zirwanira amazi n’izindi nyamanswa, izindi zikanigendera.

Hari hashize umwaka habayeho igikorwa nk’iki cyo gutandukanya abana b’inzovu n’imiryango ziba zarakuriyemo, ibintu bitavugwaho rumwe n’abashinzwe kubungabunga uburenganzira bw’inyamanswa n’ibidukikije.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here