Impinduka zitunguranye zisubije u Rwanda inyuma ho imyanya 9 ku isi Mu koroshya ubucuruzi

Iyi raporo ya 2020, yakozwe harimo n'impinduka, nko kureba ibigo by'imari n'imigabane arinabyo byatumye u Rwanda rutakaza amanota rusubira inyuma ku isi

Impinduka zitunguranye zigaragara muri Raporo nshya ya Banki y’isi  izwi nka “Doing Business Report 2020”  igaragaza  ikigero byoroshyeho gukorera ubucuruzi mu bihugu 190 , zatumye  u Rwanda rusubira inyuma ku Rwego rw’isi, mu gihe rwagumanye umwanya rwahozeho ku Rwego rw’Afurika.

Imibare y’iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019, igaragaza ko mu kworohereza abakora ubucuruzi, u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 9 ku isi  kuko mu ya 2019 rwari ku mwanya wa 29, ubu rukaba rwaje ku mwanya wa 38 ku isi.

Ku Rwego rwa Afurika ho ntampinduka zabaye kuko rwagumye ku mwanya wa 2 rwari ruriho  mu ya 2019.

Iyi Raporo Ngarukamwaka izwi nka “Doing Business Report”  isohoka habanje gukorwa isesengura rishingiye ku bipimo icumi  byorohereza  abakora ubucuruzi muri buri gihugu kiba kiri ku rutonde rwayo.

Ikintu cyambere kirebwa ni uburyo  byoroshye mu gutangira ubucuruzi mu gihugu.

Ibindi ni uburyo bwo kubona icyangombwa cyo kubaka, kubona amashanyarazi, Kwandikisha umutungo, kubona inguzanyo, uburyo bwo kwishyura imisoro, uburyo bwo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, uko amasezerano yubahirizwa, kurengera abashoramari bato no gukemura ibibazo birebana n’ibihombo.

Kuri iyi nshuro  hari uburyo bwakoreshejwe butari busanzwe muri iyi raporo bwo kureba ko igihugu gifite nibura  ibigo by’imari n’imigabane 10 bikora,  mu gihe mu Rwanda  kugeza ubu ibihari ari umunani gusa. Aha igihugu cy’ u Rwanda kikaba ariho cyahise gitakariza amanota.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko batunguwe cyane n’izo mpinduka batari baramenye ari na zo zatumye u Rwanda rusubira inyuma ho imyanya 9 ku Rwego rw’isi, avuga ko u Rwada rukataje mu korohereza abakora ubucuruzi.

Nubwo u Rwanda rwagizweho ingaruka na zimwe mu mpinduka zabaye muri raporo, hari ibipimo rwazamutseho birimo ibijyanye no gutangiza ubucuruzi mu Rwanda, aho rwaje ku mwanya wa 35 ruvuye kuwa 51 muri raporo iheruka ya 2019.

Ku bijyanye no gushaka icyangombwa cyo kubaka, u Rwanda ni urwa 81 ruvuye ku mwanya 106 rwariho muri 2019.

Kubona amashanyarazi rwavuye kuri 68 rugera kuri 59, naho gushyira mu bikorwa amasezerano  rwavuye ku mwanya wa 78 muri raporo ya 2019 rugera  ku mwanya wa 32 muri iyi raporo ya 2020.

Iyi raporo ya Banki y’Isi izwi nka “ Doing business report” isohoka buri mwaka

Iyakozwe bwa mbere ni iyo mu  mwaka wa 2003.  Iyi ya 2020 isohotse ku nshuro yayo ya 17,  igaragaza ko igihugu cya mbere cyorohereza ubucuruzi ku isi ari New Zealand kigakurikirwa na Singapore, mu gihe ikiza hafi ku Mugabane wa Afurika ari Mauritius iza ku mwanya wa 13 ku isi ndetse n’u Rwanda ruri ku wa 38.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here