USA: Kanye West Mu Ntambara Ikomeye N’Urusengero Rwa Satani

Urusengero rwiswe urwa Satani rwagize icyo rutangaza nyuma y’uko Umuririmbyi w’Umunyamerica, Kanye West ashyize ahagaragara umuzingo w’indirimbo za gikirisito ze yise ngo “Jesus Is King” ( Yesu Ni Umwami).

Mugihe umuzingo w’indirimbo( Album) z’Imana za Kanye West zagiye zitegerezwa na benshi, kugeza ubu zagiye hanze kuri uyu wa gatanu tariki 25 u Kwakira.

Iyi ‘Album’ ikimara gushyirwa ahagaragara byateje uruntu runtu hagati y’Urusengero rwa Satani na Kanye West ndetse bigera aho uru rusengero ‘The Church of Satan’ rwibutsa Kanye West uwo yahoze ari we yewe bituma n’abafana b’uyu muririmbyi basa nk’abahanganiye ku mbuga nkoranyambaga.

Binyuze kurubuga rwa ‘Twitter’ rw’uru rusengero,  rwatangaje ruti:” Satani niyo inshuti  ya mbere Kanye yigeze agira kuko azakomeza no kumwiyambaza mubushabitsi muri iyi myaka”.

Muri iyi ‘Album’ y’indirimbo z’Imana Kanye West yasohoye, indirimbo ziyigize zigaruka Ku mubano Kanye West ubu afitanye n’Imana.

Mukiganiro umunyamakuru Zane Lowe yagiranye na Kanye West, yahamije ko ubu ari “gukorera Imana byimbitse”.

Kanye West kandi yavuze ko ari hafi guhagarika injyana ya ‘Rapp’  kuko we ngo abona ari “umuziki wa Satani”.

‘Album’ ya Kanye West isohoka byahuriranye nuko yaramaze kwishyura Bus igenda icuranga ngo “Yesu Ni Umwami” mu duce tw’ahitwa Manhattan ari nako asohora filimi yitwa “Yesu Ni Umwami”.

Umufana umwe mubasubije Ubwo butumwa Urusengero rwa Satani rwahaye Kanye West, uwo mufana yagaragaje ko kuba Kanye West yarakoreraga Satani atari cyo “kibazo” kirenze uko ngo yaba amukorera “ubu”.

Yongeye ati: ” Urusengero rwa Satani cyangwa icyo mwanarwita kose, birashoboka ko yabaye umwe muri mwe ahashize, ariko ubu yahisemo kutaba  muri mwe ukundi. Ubu muri mugihombo. Yesu Ni Umwami, azayobora mpaka”.

Undi nawe yagize ati: ” urakoze Mana kubw’abakozi bawe Kanye na Kim”.

Yakurikiwe n’uwagize ati: “ese koko Kanye West yakurikiye Yesu”.

Nyuma yo gusohora iyi ‘Album’ yise Yesu Ni Umwami”, abafana bamushyigikiye ndetse ngo biravugwa ko Kanye West yaba ateganya gushyira hanze indi yitwa ngo “Yesu yavutse”, kuri noheli.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here