Min. Shyaka yongeye gukebura insengero zigisengera mu nyubako zitujuje ibisabwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yongeye gukangura amatorero agisengera mu nyubako zitaruzuza ibisabwa avuga ko zidakemuye icyo kibazo zishobora kongera gufungwa.   

Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019, ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 25 itorero ry’abaluteri rimaze rigarutse mu Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Minisitiri Shyaka yibanze  ku kibazo cy’insengero zitujuje ibisabwa, akoresha imvugo ijimije abakebura ati “Leta igiye kubatiza ingufuri”.

Yavuze ko Leta ifatanyije n’amadini n’amatorero bahora bashaka uburyo abayobotse inzira y’umusaraba bajya basengera ahantu heza kandi hahesha Imana icyubahiro.

Ati “Leta n’amadini n’amatorero dusangiye urukundo rwo kugira insengero nziza, dusengera Imana ahantu hakeye kugira ngo n’Imana irusheho kutwumva neza kandi inyurwe, ndetse ahaba hadakeye tugafatanya gushyiraho akagufuri.”

Yakomeje agira ati “Nagira ngo mbasabe n’aho muzajya mubibona hari abo twatije ingufuri ntibikajye byitwa ko hari uburenganzira twabangamiye ahubwo tuzaba dushaka kugira ngo twibukiranye dukomeze tujye mu cyerekezo cyo kubaka u Rwanda twifuza.”

Mu ntangiro za 2018 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye gufunga insengero, imisigiti na Kiliziya Gatolika bitujuje ibisabwa.

Ibi byatangiye nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifashe umwanzuro wo guca akajagari ku nyubako zikoreshwa nk’insengero z’amadini n’amatorero ziteza urusaku rukabije, izifite isuku n’isukura bidahagije, inyubako zikoreshwa ku buryo budakurikije amategeko abigenga n’ibindi.

Ni inkuru yavuzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo. N’ubwo hari bamwe bababajwe n’iki gikorwa, abanyamadini barenga 90% bo bishimiye cyane iki cyemezo cya RGB kuko kugeza ubu benshi batewe ishema no kuba basigaye basengera ahantu hasa neza.

Icyo gihe insengero zose hamwe zafunzwe mu Rwanda zarengaga ibihumbi bitandatu, gusa zimwe muri zo zaje gufungurwa nyuma y’uko zigerageje kuzuza bimwe mu byo zasabwaga.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here