Rayon Sports yatangaje ibiciro bishya ku mukino uzayihuza na Etincelles

Aba ni 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga ku mukino w'umunsi wa kane wayihuje na Bugesera FC

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kugabanya ibiciro mu myanya y’ahatwikiriye mu mukino uzabahuza na Etincelles FC kuri uyu wa kabiri kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, umukino uteganyijwe kuzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00 pm).

Bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwafashe iki kemezo mu rwego  rwo korohereza abakunzi bayo.

Kuri uyu mukino abafana bicara ahatwikiriye hatari mu myanya y’ icyubahiro bazishyura amafaranga 3000 gusa, mu gihe mu mikino ishize bishyuraga amafaranga 5000.

Iyi kipe iherutse gutsindwa na Sunrise ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino uzayihuza na Etincelles kugira ngo yongere kwiyunga n’abafana.

Bamwe mu bakinnyi bayo bataherukaga gukinira iyi kipe mu mikino imaze gukina ya Shampiyona bamaze kwemezwa ko bazitabira uyu mukino.

Abo barimo Mugheni Kakule Fabrice utaherukaga mu kibuga kubera imvune yari afite y’akagombambari ndetse na Kimenyi Yves wari wagiriye ikibazo k’imvune ku mukino w’umunsi wa Kane Rayon Sports yakinnye na Bugesera FC.

Kakure Mugheni Fabrice ari ku rutonde rw’abakinnyi 18 bagomba gutoranywamo 11 bazabanzamo kuri uyu mukino

Rayon Sports izakina uyu mukino idafite rutahizamu wayo w’umunya-Ghana Michael Sarpong wahawe ikarita itukura ku mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona Rayon Sports yakinnye na Sunrise FC.

Uko ibindi biciro byifashe kuri uyu mukino:

VVIP: 20 000 Frw

VIP: 10 000 Frw

Ahatwikiriye: 3000 Frw

Ahadatwikiriye: 2000 Frw

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here