Real Madrid yakoze imyitozo idafite zimwe mu nkingi zayo za mwamba

Mu gihe ikipe ya Real Madrid ikomeje kwitegura umukino wa Shampiyona uzayihuza na Leganes yakoze imyitozo idafite bamwe mu bakinnyi bayo barimo na Gareth Bale werekeje mu gihugu cy’u Bwongereza ku mpamvu ze bwite zitaramenyekana neza.

Uretse Gareth Bale utagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa mbere, ikipe ya Real Madrid irabura abandi bakinnyi  bakomeye barimo Nacho Fernandez  na Marco Asensio bafite ibibazo cy’imvune.

Ikinyamakuru Marca dukesha iyi nkuru cyanditse ko uwitwa Alvaro Adriozola nawe atemerewe gukina uyu mukino kubera umubare w’ amakarita y’umuhondo afite.

Gareth Bale ntiyakoranye na bagenzi be imyitozo y’uyu munsi

Real Madrid iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 18,  mu gihe ikipe ya Leganes bazacakirana kuri uyu wa gatatu yo iri ku mwanya wa 20 n’amanota 5.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here