Zimbabwe yamaganye ibihano America yafatiye Minisitiri Ncube

Guverinoma ya Zimbabwe yamaganye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufatira ibihano Minisitiri w’umutekano, Owen Ncube, imushinja urugomo n’ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Ku wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, nibwo Amerika yatangaje ko hari amakuru ifitiye gihamya y’uko Ncube yagize uruhare mu rugomo n’akarengane byakorewe abigaragambyaga mu mahoro, imiryango itari iya Leta n’abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe.

Ibi byakurikiwe n’amagambo umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Mike Pompeo, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yemezaga iby’uruhare rwa Ncube mu kubangamira uburenganzira bwa muntu muri Zimbabwe, anasaba ko ababigizemo uruhare bose babiryzwa.

Ati “Uyu munsi ndemeza iby’uruhare rwa Owen Ncube mu guhutaza uburenganzira bwa muntu muri Zimbazwe. Urugomo rugomba guhita ruhagarara, ababigizemo uruhare bakabiryozwa.”

BBC ivuga ko ibihano kuri Ncube byaje bisanga urugendo rwari ruyobowe na Perezida Emmerson Mnangagwa mu mujyi wa Harare, rukaba rwari rugamije kwamagana ibihano Amerika yafatiye abakuru b’ishyaka rya Zanu-PF riri ku butegetsi, n’abakuru b’igisirikare muri Zimbabwe kuva mu 2001.

Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko ibihano byayifatiwe byatumye igihugu gihomba miriyali nyinshi z’amadolari, binashyira ubuzima bw’abanyagihugu mu kaga cyane ko ubu kubona lisansi, amashanyarazi n’amazi meza ari ingorabahizi.

Minisitiri witangazamakuru muri Zimbabwe, Nick Mangwana yabwiye ikiyamakuru Herald newspaper ko ibihano byafatiwe mugenzi wabo binyuranyije n’ubutabera.

Yagize ati “Amerika yigira nk’aho ari ntamakemwa gusa ibijyanye n’ibihano byo twabibonye nk’ubwirasi. Ndasaba buri wese kureba ingendo Minisitiri Owen Ncube yakoze mumbwire niba Amerika yari amerekezo yari amushamaje.”

Umuryango w’Iterambere muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), ni bamwe mu bashyigikiye ko ibihano Amerika yafatiye Zimbabwe byakurwaho, kuko byagize ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu no ku baturage.

Ibihugu birimo Amerika, u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byafatiye Zimbabwe ibihano bitandukanye birimo ibireba abantu ku giti cyabo n’ibya Guverinoma. Mu bindi yabujijwe harimo ubucuruzi bw’intwaro n’imfashanyo y’ibyo bihugu itanyuze mu miryango itegamiye kuri Leta.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here