Gasabo: Kubufatanye n’abaturage Polisi yafashe 4 barimo uwitwazaga umuhoro agatega abagenzi akabambura

Police y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu bane bajyaga batega abaturage mu Karere ka Gasabo, bakabambura ku ngufu harimo n’uwafatanwe umuhoro, ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB).

Bose ngo bafatiwe mu mudugudu wa Cyeyeri mu kagari ka Akamatamu, mu murenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira nyuma y’aho umwe muri bo amaze gutega umuturage akamwambura igare n’inzoga yari avuye kurangura amukangishije umuhoro.

Nkuko tubikesha website ya Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko hari ku manywa saa munani umuturage witwa Hafashimana Felix anyura mu nzira ica mu gashyamba gaherereye mu mudugudu wa Cyeyeri ahasanga umwe muri aba bafashwe Afite umuhoro amutegeka guhagarara akamuha ibyo afite byose.

Akomeza avuga ko nyuma yo kwamburwa, Hafashimana yatabaje abaturage bahita bahamagaza ubuyobozi.

Ati: ”Hafashimana akimara gucika[…] yahise atabaza abaturage baraza basanga kirimo kunywa za nzoga, bahita bamufata bamwambura umuhoro yari afite baraduhamagara duhita tujyayo tumuzana tumushyiriza urwego rw’ubugenzacyaha.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko hari hashize iminsi abaturage bavuga ko hari abantu babategera mu gashyamba kari mu mudugudu wa Cyeyeri ndetse no mu gishanga gihingwamo umuceri nacyo kiri muri uwo mudugudu. nzego z’umutekano zari zaratangiye kubashakisha.

CIP Umutesi ashima uruhare rw’abaturage mu gutuma abagizi ba nabi bafatwa ndetse akanabasaba gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati: ”Abaturage bo mu kagari ka Akamatamu bagize neza cyane, bahise batabara mugenzi wabo bafata kiriya gisambo ndetse natwe bahita batumenyesha ntibihanira. Ni ibintu byiza byo kubashimira kandi tubasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Yakomeje abasaba gufata ingamba zo kurwanya abantu babahungabanyiriza umutekano, aho yabagiriye inama yo kujya bagira ikaye y’umudugudu bakamenya umuntu mushya waje muri uwo mudugudu n’icyo akora. Yavuze ko ibyo bizabafasha kumenya abantu babihishamo bakabahungabanyiriza umutekano kuko na bariya bose bafashwe bari basanzwe batuye muri uriya mudugudu wa Cyeyeri.

CIP Umutesi yakomeje agira inama n’abandi bose bafite umugambi wo kwambura abaturage cyangwa gukora ibindi byaha ko nta mwanya bazabona kuko k’ubufatanye n’abaturage Polisi itazaborohera bazahita bafatwa.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here