Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Rwanda nyuma y’iminsi mike moto ziyakoresha zihageze

Kuri uyu wa kabiri, Uruganda Volkswagen  rwatangiye gukoresha Imodoka zarwo zikoresha amashanyarazi mu kimbo cya lisansi hano mu Rwnada, Nyuma yigihe gito Moto zikoresha umuriro w’amashanyarqzi nazo zitangiye gukoreshwa mu gihuhu.

Ku ikubitiro, Imodoka enye zikoresha amashanyarazi mu kimbo cya lisansi Zateranyirijwe mu Budage nizo zagejejwe mu Rwanda ndetse umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda ,RUGWIZANGOGA Michaella anavuga ko ziziyongera zikagera kuri 20 mu mezi ari imbere.

Izi modoka bazise “e-Golf” iyo zuzuye umuriro ziba Zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 230 umuriro utarashiramo bitewe n’imiterere yaho igenda nkuko uruganda ruzitunganya rwabisobanuye.

Mugihe kuzishyiramo umuriro  kuri sitasiyo yabugenewe yazo bitwara amasaha 4. Naho ngo hakoreshejwe amashanyarazi yo mu rugo cyangwa mu nzu bikaba bitwara amasaha 10.

Umuyobozi wa Volks wagen hano mu Rwanda yavuze ko kugeza ubu atarizo kugurisha ahubwo zigiye kuba zikoreswa muri gahunda yayo yo gutiza imodoka abazikeneye mu gihe runaka, kuko bimwe mu bisabwa ngo zitangire kugurishwa bitarajya mu buryo neza, aribyo kubanza gutunganya aho kuzikanikira hano mu Rwanda ndetse , kubona abazajya bazikora mu gihe zaba zigize ikibazo n’ibindi.

Icyo zihuriyeho na moto zikoresha amashanyarazi nuko zose zidasohora imyuka yangiza ikirere cg ngo  zigende zihinda ngo humviKane urusaku.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here