Rayon sport ikoze impinduka mu mukino ugiye kuyihuza na Etenceille

Mu gihe habura amasaha make kugirango umukino uhuza ikipe ya Rayon sport n’ikipe ya Eteincelle ube umutoza w’ikipe ya Rayon sport yakoze impinduka ku bakinnyi bagiye kubanza mu kibuga.

Nkuko tubikesha urubuga rw’ikipe ya Rayon sport umutoza Javier Martinez yakoze impinduka eshatu ku bakinnyi bari babanjijemo ubwo yakinaga n’ikipe ya Sunrise.

 Abakinnyi bakinnye kuri uwo mukino batarabanzamo ni Irambona eric na Iranzi Jean Claude. Iyi kipe kandi irakina idafite Rutahizamu wayo Michael Sarpongo ufite amakarita abiri y’umutuku.

Dore urutonde rw’abakinnyi ikipe ya Rayon Sport igiye kwifashisha muri uyu mukino.

Izamu: Kimenyi

Ubwugarizi: Hervé, Saidi, Rutanga na Iradukunda Radu

Hagati: Commodore, Mirafa, Mugheni na Didibé

Ubusatirizi: Yannick na Mugisha Gilbert.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here