Ubushinwa: Ku myaka 67, umukecuru yibarutse umwana

Umukecuru w’imyaka 67 wo mu Bushinwa yibarutse Umwana bimugira umu mama ukuze kurusha abandi mu gihuhu atuyemo.

Uyu mwana wavutse yahawe izina rya
“Tianci “bisobanura impano ivuye mu ijuru. Ababyeyi be babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko aribo babashije kubyara bakuze kuko Umugabo w’uyu mukecuru wibarutse Tianci nawe afite imwaka 68 y’amavuko.

Umuganga wabyaje uyu mukecuru avuga ko ngo uyu mukecuru yamenye ko atwite agiye gufata ibizamini bigaragaza uko ubuzima bwe buhagaze ahita asanga atwite ngo nubwo rwose atabishakaga. Ariko arabyakira kuko yahisa yiyumvamo ko kubyara umwana ku myaka nk’iye Ari impano yahawe n’imana.

Uyu mukecuru yari asanzwe afite abana 2 harimo nuwavutse muri 1977 nyuma y’imwaka 2 gusa ubushinwa bwatangiye gahunda yo kuboneza urubyaro aho bemereraga abashinwa kubyara umwana umwe gusa.

Nyuma yo kongera kwemerera abashinwa kubyara nibura abana babiri byatumwe abagore babyara bakuze biyongera mu rwego rwogushaka umwana wa kabiri. Kuva muri 2006 byibura umushinwa yabyaraga afite imwaka 24.3 naho muri 2016 byarazamutse bigera kuri 26.9 .

Uyu mukecuru abaye uwa mbere ubyaye akuze biciye mu buryo busanzwe bwo gutwara inda akabyara nk’abandi bagore hatabayeho guhuza intanga mu bushinwa

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here