APR FC igumye ku mwanya wa kabiri nyuma y’uko inaniwe kwisobanura na Police

Umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda hagati ya APR FC na Police FC urangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1-1, APR igumana umwanya wa kabiri ku manota 14 inganya na Mukura.

Ni umukino watangiye saa 18:oo z’umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, utangira amakipe yombi agaragaza imbaraga ari na ko abakinnyi b’ikipe ya APR bakoraga amakosa byanaviriyemo Bukuru Christophe kubona ikarita y’umuhondo hakiri kare.

Ku munota wa 10 ikipe ya police FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wari utewe na Ntirushwa Aimee, Nsabimana Aimable akozaho umutwe uca ku ruhande rw’izamu.

Ikipe ya Police yakomeje kotsa igitutu izamu ryari ririnzwe na Umar Rwabugiri, kugeza ubwo ku munota wa 30 Kapiteni wa APR Manzi Thierry yari agiye igitego igitego umupira unyura imbere y’izamu habura umukinnyi wa Police ngo awushyiremo.

Ku mu nota wa 39’ APR nayo yasatiriye izamu rya Police bituma Munyakazi Youssuf Lule ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yakoreye Sefu inyuma y’urubuga rw’amahina, ikosa ryahanwe ntirigire icyo ritanga.

Igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi, gusa APR igaragaza ko yamaze kwinjira mu mukino.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police, umutoza akuramo Mucyo Aime Derrick yinjizamo Mpozembizi Mohamed ngo atize umurindi bagenzi be mu gushaka insinzi.

APR FC nayo yabaye nk’ihumutse umutoza yinjizamo Danny Usengimana ku munota wa 60’, ku wa 63’ azana Andrew Butera, no ku wa 70’ azana Ishimwe Kevin ngo bongere imbaraga mu gushaka ibitego.

K munota wa 74’ ikipe ya Police yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira wari uhinduwe neza na Mpozembizi Mohamed.

Ibyishimo by’abapolisi ntibyarambye kuko ku munota wa 78’ Mugunga Yves yishyuriye APR FC ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Police FC, umukino urangira amakipe yombi aguye miswi, APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 inganya na Mukura VS ya mbere.

11 Umutoza Erradi Adil Mohamed utoza APR FC yabanje mu kibuga

Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mushimiyimana Mohamed, Niyomugabo Claude, Manishimwe Djabel, Usengimana Danny, Bukuru Christophe na Niyonzima Olivier Sefu

11 Umutoza Haringingo Francis utoza  Police FC yari yamanukanye

Habarurema Gahungu, Nsabimana Aimable (c), Ndayishimiye Antoine Dominique, Mucyo Aime Derrick, Moussa Omar, Ngendahimana Eric, Munyakazi Youssuf, Nshuti Dominique Savio, Ntirushwa Aimee, Iyabivuze Osee, Ndayishimiye Antoine Dominique

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here