Dore ibintu 5 wakora umukunzi wawe akarushaho kukubaha

Rimwe na rimwe ujya wumva abagabo binubira abagore cyangwa abakunzi babo ko batabubaha uko bikwiye cyangwa se batabagaragariza urukundo igihe bari kumwe.

Ubu ni bumwe mu uryo twagushakiye ushobora kubahiriza   umugore wawe akarushaho kukubaha nta kabuza.

 Kumwenyura buhoro cyane

Ugomba kumenya uko witwara mu nseko ituje, ugomba kuba usetsa kandi wirekuye. Akenshi na kenshi abantu bahora bishimye kandi baseka barakundwa cyane. Niba uhuye n’umugore bwa mbere, mugaragarize ibyishimo n’urugwiro ariko utabigize birebire. Ibi bizatuma akwibazaho bityo ashake kukumenyaho byinshi cyane.

Kwigirira icyizere ndetse no kwirekura

Kwigirira icyizere mu byo ukora cyangwa se ubamo bikurura cyane igitsina gore n’ubwo  abagabo benshi badakunda kubikora. Dukurikije imiterere y’igitsina gore, n’uko abenshi bakunda abagabo bigirira icyizere mu byo bakora kuko akenshi na kenshi baba badasanzwe.

Kuba utekereza kure

Kuba utari umuntu ufata umwanya munini utekereza ku byo uri buze kuvuga cyangwa se gukora ni kimwe mu bituma ugirirwa icyizere.  Igihe icyo ari cyose ubashije gushyira mu ngiro irihame nta kabuza ko uzigarurira buri gitsina gore cyose.

Kwambara neza

Niba ushaka kwigarurira igitsina gore ugomba kwiga kwambara neza kandi ukihesha agaciro binyuze mu myambarira yawe.

Kuvugisha ukuri

Kwirinda amanyanga cyangwa se kwivuga uko uri bishimisha cyane igitsina gore. Ntugashake kubaho mu buryo butagukwiriye cyangwa se ngo ushake gukora ibigusumbya ubushobozi.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here