Muri iki cyumweru hamaze gufatwa abantu barindwi bafite urumogi

Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, mu bice binyuranye by’igihugu Polisi yafashe abantu barindwi bakwirakwizaga bakanagurisha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Iki igikorwa cyo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge cyatangiye kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho ku wa mbere tariki ya 28 umugore ufite imyaka 39 yafatiwe mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi afite ibiro 10 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP)  Sylvestre Twajamahoro avuga ko kugira ngo uriya mugore afatwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ndetse n’abaturage.

Ati: “Abaturage bo mu Karere ka Rusizi baduhaye amakuru ko hari umuntu ufite ibiyobyabwenge ateze imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yerekeza i Kigali.”

Yakomeje avuga ko bakimara kumenya amakuru bahise bategura igikorwa cyo gufata uwo muntu ufite ibiyobyabwenge.

Ati “Hateguwe igikorwa cyo gusaka imodoka zerekeza i Kigali, urumogi rufatirwa mu mutwaro w’uwo mugore.”

Mu mujyi wa Kigali hafatiwe abandi bagabo babiri, umwe ufite imyaka 32 n’undi w’imyaka 34, nabo bafatanwe udupfunyika 100 tw’urumogi barimo kurucuruza mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga.
 
Uyu ufite imyaka 34 yari asanzwe atwara abagenzi kuri Moto ari nayo bafatiweho batwaye ibiyobyabwenge.

Abandi  babiri bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri Rusizi ya kabiri mu karere ka Rusizi, na ho mu Karere ka Musanze hafatirwa undi mugore agemuriye mugenzi we w’umugabo udupfunyika 64 tw’urumogi.

kuri ubu Polisi y’igihugu ku bufatanye n’abaturage yakajije ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane binyuze mu bukanguramba, bigatuma abaturage barushaho kumva ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo haba ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano w’igihugu. 

Ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000RWF) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000RWF).

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here