Pakistan: 70 bapfiriye muri Gari ya Moshi yafashwe n’umuriro ukomeye

Umubare munini w'abapfuye ni uw'abagerageje gusimbuka ngo bave muri iriya gari ya moshi irimo igenda

Abantu bagera kuri 70 bishwe n’inkongi yibasiye gari ya moshi itewe na Gas, ubwo yari iri mu nzira iva mu mugi wa Karachi yerekeza ahitwa Rawalpindi muri Pakistani.

Uyu muriro wasakaye mu bice bitatu by’iyi gari ya moshi utwika abari bayirimo.

Ibinyamakuru byandikirwa muri kariya gace byatangaje ko abantu benshi bapfuye bagerageza gusimbuka ngo basohoke muri iriya gari ya moshi irimo igenda.

Minisitiri ushinzwe iby’ingendo za gari ya moshi muri Pakistan yavuze ko uyu muriro watewe no guturika kw’icupa rya gas yakoreshwaga n’umwe mu bagenzi wari utetse ifunguro rya mugitondo.

Abagera kuri 39 bakomerekeye muri iyi mpanuka, mu gihe ubuyobozi buvuga ko imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here