Samuel Eto’o yavuze imyato Perezida Kagame

Samuel Eto'o yahuriye na Perezida Kagame muri Qatar aho yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhangamu

Rutahizamu wanyuze mu makipe akome y’i Burayi Samuel Eto’o Fils yavuze ibigwi n’ubutwari by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame, avuga ko ahorana ishyaka ryo guteza imbere abaturage n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Ni amagambo aherekeje ifoto iri ku rukuta rwa Instagram ya Samuel Eto’o, aho ashimangira umusanzu Perezida Kagame atanga kuri uyu mugabane wa Afurika.  

Eto’o yashimye umukuru w’igihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

Samuel Eto’o ni umukinnyi wasezeye ku mupira w’amaguru ukomoka muri Cameroon. Yamenyekanye mu makipe akomeye y’i Burayi. Muri yo harimo FC Barcelone, Real Madrid, Chelsea, Everton, na Inter Millan.

Yavukiye i Douala muri Cameroon, ku itariki ya 10 Werurwe mu 1981. Bivuze ko kuri ubu afite imyaka 38.

Eto’o yafashije igihugu ke cya Cameroon gutwara ibikombe bibiri bya Afrika harimo icyo batwaye mu mwaka wa 2000 na 2002, akaba yaratsindiye  ikipe y’igihugu ibitego 56, bimugira uwa mbere muri ba rutahizamu babashije gutsinda ibitego byinshi bakinira iyi kipe izwi nk’Intare ntahangamurwa, ‘Les Lions Indomptables’.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here