Uwishe Mowzey Radio yahamwe n’icyaha ahabwa igihano

Urubanza rwa Godfrey Wamala uzwi ku kazina ka Troy rwari rumaze amezi 16

Kuri uyu wa Kane Urukiko rwo muri Uganda rwakatiye Godfrey Wamala uzwi nka Troy igifungo k’imyaka 14, nyuma y’uko rumuhamije ko ariwe wishe umuhanzi Moses Nakintije Ssekibogo wari uzwi cyane ku izina rya Radio mu ruhando rw’umuziki.

Umucamanza Jane Abodo yakatiye Wamala gufungwa imyaka 14, ashingiye ku bimenyetso bitandukanye bigaragaza uruhare rw’uriya mugabo mu iyicwa rya Radio.

Biteganyijwe ko Godfrey Wamala azamara imyaka 12 n’amezi atatu muri gereza bitewe n’uko hari andi mezi yari amaze afungiye iki cyaha ari ko kitaramuhama.

Mowzey Radio wamamaye cyane mu muziki wo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yapfuye muri Gashyantare 2018, biturutse ku bikomere yagize nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe.

Uyu Godfrey Wamala yahamijwe icyaha cyo kuba ari we wakubise Radio bahuriye muri kamwe mu tubari two muri Uganda, Entebe bikamuviramo urupfu.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here