Bushali n’abambari be bakatiwe gufungwa iminsi 30

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi ku izina rya ’Bushali’ mu muziki, Nizeyimana Slum uzwi nka Drip Slum n’umukobwa bahuriye ku njyana bise Kinya-Trap  witwa Uwizeye Carine bose bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Aba bombi bashinjwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi. Undi witwa Uwase Nadia wari kumwe na bo ubwo bafatwaga we yasabiwe kurekurwa ahita anataha.

Ubushinjacyaha bwongeye kwerekana ibyaha aba bahanzi bashinjwa birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ibi ubushinjacyaha bukabihamya bushingiye ku buhamya bwahawe n’abaturanyi n’ibipimo bya muganga byagaragaje ko mu mubiri w’aba bose basanzwemo ibiyobyabwenge.

Ubushinjacyaha bushingiye ku buremere bw’iki cyaha, bugasanga batarekurwa ngo bakurikiranwe bari hanze kuko bashobora gutoroka ubutabera.

Icyaha cyo gukoresha urumogi, Bushali na bagenzi be bagihakanye kuva ku munsi wa mbere baburana, aho bavugaga ko ubwo bafatwaga binukirijwe ntibumvikane nk’abanyweye urumogi.

Ibyo kuba hari ikoti ryasanzwemo urumogi ryari mu cyumba aho baraye, Bisobanuye bavuga ko ari iry’umuhungu wa nyir’inzu bari barayemo.

Babwiye urukiko ko bamaze igihe baretse kunywa urumogi, ariko urukiko rushingira kuri raporo ya muganga igaragaza ko mu maraso yabo harimo ibiyobyabwenge, ruhita ko rutesha agaciro ibyo kwisobanura ko baruretse, rubakatira iki gifungo k’iminsi 30 y’agateganyo, gusa ngo iki kemezo gishobora kujuririrwa mu minsi itarenze 15.

Bushali na bagenzi be imbere y’ubutabera
- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here