Ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri ni indorerwamo yo gupima umusaruro uva mu burezi – Dr. Irénée Ndayambaje

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihgu cy’Uburezi, REB, Dr. Irénée Ndayambaje, avuga ko ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri ari indorerwamo ifasha mu yo gusuzuma umusaruro uva mu rwego rw’uburezi.

Ni mu gihe kuri uyu wa mbere hatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza.

Dr. Ndayambaje yavuze ko ibizamini bya Leta ari uburyo bwiza umuntu yapimiramo ireme ry’uburezi, akareba niba rirushaho gutera imbere.

Ati “Ibizamini bya Leta ni uburyo bumwe bwo gupima niba ireme ry’uburezi rigenda rigerwaho. Nabyita nk’indorerwamo itwereka ngo ‘ibyangombwa byose mwabishyize mu mashuri, abarimu mwabahuguye, bakoze inshingano zabo, hanyuma se umusaruro umeze gute’.”

Yakomeje agaragaza ko igikorwa cyose kigaragarira ku musaruro ukivuyemo, bikagaragaza ko uwagikoze yeshe umuhigo cyangwa ko yaruhiye ubusa.

Agira ati “Niba warahinze umusaruro ukwereka ngo wararumbije cyangwa ngo hari icyavuye muri za mbaraga. Navuga ko rero uyu musaruro ugenda uva mu bizamini bya leta nawo ni kimwe mu bitwereka ko hari ibigenda bigerwaho biganisha muri kwa kunoza ireme ry’uburezi.

Kuri uyu wa mbere ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibi bizamini mu Rwunge rw’Amashiri rwa Kimisagara, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yabwiye abana ko ari umwanya babonye wo kwereka ababyeyi n’abarezi babo ko ibyo bigishijwe babifashe binyuze mu musaruro bazakura muri ibyo bizamini.

Ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza byateguwe na REB, hakurikijwe Integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi (Competence Based Curriculum). Ni uburyo buteganya ko ibizamini byose bigomba kuba biteguye mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Uyu mwaka imibare itangazwa na REB igaragaza ko umubare w’abanyeshuri basoza amashuri abanza wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2018. Icyo gihe abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari ibihumbi 255173, mu gihe ubu bagera ku bihumbi 286087.

Imibare y’ibigo bikorerwaho ibizamini nayo yariyongereye kuko mu mwaka wa 2018 byari 871 mu gihe muri uyu mwaka wa 2019 byageze ku bigo 938.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here