Kirehe : Abanyerondo babiri bafashwe baka ruswa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore yafashe abakora irondo ry’umwuga babiri batse ruswa y’ibihumbi 250 ariko bakaba babanje kwakira angana n’ibihumbi 95.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2109, ubwo umugabo w’imyaka 35 n’undi ufite imyaka 28 y’amavuko bafatirwaga mu cyuho bamaze guhabwa ruswa n’abantu bari bamaze gufatana urumogi


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse k’ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze na bamwe mu bakora irondo ry’umwuga.


Yagize ati: “Abakora irondo ry’umwuga bagera kuri 5 bari ku kazi kabo ka buri munsi babona abantu babiri bari mugashyamba bagiye babasanga bariruka bata umufuka bari bafite barebye ikirimo basanga harimo urumogi.” 

Abanyerondo babiri  bahise bakurikira abari bafite urumogi barabafata  babasaba ko bahamagara nyiri urumogi ahageze yemerera abo banyerondo babiri  kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 bakarekura abo bari bafashe n’urwo rumogi rwabo.

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko nyuma  yo kubona ko bagenzi babo bagiye bakurikiye abari bafite urumogi batinze ndetse batitaba telefone nabo bahise bagenda babasanga niko kubagwa gitumo bakira ruswa bari bahawe na nyiri urumogi, ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 95  mu gihe andi ibihumbi 155 bari bategereje uyabazanira. Ngo bahise  bahamagara umuyobozi w’umudugudu nawe ahita yiyambaza Polisi barafatwa.

CIP Twizeyimana yakomeje asaba abakora irondo ry’umwuga gukora akazi kabo kinyamwuga. Ati: “Abakora irondo ry’umwuga bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza birinda ruswa n’andi makosa yose ashobora gutuma abaturage babatakariza icyizere.”

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza kubyaha bakekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo yaryo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa  ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here