Malawi: Ubushyuhe bukabije bwaciye icyari umuco mu Nkiko

Urukiko rukuru rwo muri Malawi rwahagaritse kwambara ingofero n’amakanzu ku banyamategeko n’abacamanza, biturutse ku bushyuhe bukabije bwibasiye igihugu, bwazamutse cyane mu cumweru gishize.

Ubusanzwe abacamanza n’abanyamategegoo muri icyo gihugu basabwaga kujya mu kazi bambaye ingofero z’umweru n’amakanzu y’umukara.

Mu cyumweru kimwe igipimo cy’ubushyuhe muri Malawi kimaze kugera kuri dogre celcius 45 mu bice bimwe na bimwe byo mu Majyepfo y’icyo gihugu.

Ubu bushyuhe bwahagurukije abo mu nzego z’ubuzima n’abashinzwe imyambarire bategeka abaturage kwambara utwenda tworohereye.

Umwe mu banyamategeko witwa Chikosa Silungwe wari mu rukiko mu Murwa Mukuru Lilongwe yabwiye Reuters ko ubushyuhe bubangamiye imirimo ya buri munsi isanzwe ibera mu butabera.

Ati “Muri iki cyumweru ubushyuhe bukabije bwateje ikibazo ku mirimo y’abanyamategeko. Ubu kwambara ikanzu n’ingofero birabangamye.”

Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Imihindagurikire y’ibihe n’Iteganyagihe muri Malawi, Jolamu Nkhokwe, yavuze ko ikibazo k’ihindagurirka ry’ibihe kiza ku isonga mu bitiza umurindi igipimo cyo hejuru cy’ubushyuhe bukabije.”

Umwanditsi akaba n’Umuvugizi w’Urukiko Rukuru rwa Malawi, Agnes Patemba, yavuze ko iyi ari ingamba y’igihe gito igihugu cyafashe.

Ati “Ibi Si ubwa mbere ibi bikozwe. Hari ubushyuhe bukabije bwatumye urukiko ruba rukuyeho kwambara ingofero n’amakanzu.”

Kugeza ubu muri Malawi haravugwa ikibazo cy’ubushyuhe bumaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru bitandukanye n’uko imiterere y’ikirere y’iki gihugu yari imaze iminsi ihagaze.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here