Sarpong akomeje gufatirwa ibihano ku myitwarire mibi yamuranze i Nyagatare

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ferwafa ryamaze gutangaza ko rihararitse Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Michael Sarpong ku myitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino wa shampiyona wabahuje n’ikipe ya Sunrise i Nyagatare.  

Kuri uyu mukino Sarpong yagaragaye atukana yereka abafana ba Sunrise urutoki rwa musumbazose ubwo yari asohowe mu kibuga amaze gukora amakosa agahabwa ikarita itukura.

Icyo gihe asohorwa mu kibuga yageze imbere y’abafana ba Sunrise ari kwinjira mu rwambariro, aza kugaragara atanga musumbazose ku bafana bari muri Stade.

Ibi byatumye FERWAFA imufatira igihano cyo gusiba undi mukino uzabahuza na Marine FC kuri uru wa gatatu, nyuma y’uko atari yanagaragaye mu mukino wabahuje na Etincelles nk’igihano yari yahawe kiyongeraga kuri iriya karita y’umutuku yahwe.

Sarpong Michael yatumijwe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire ngo yisobanure kuri kiriya gikorwa, ntiyagorana yemera kiriya cyaha anagisabira imbabazi, ndetse anisegura ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko abafana ba Rayon Sports.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here