USA: Umugabo afite umushinga wo kwanduza SIDA abakobwa baturuka muri Afurika bigize Slay queens

Jason Roger Pope w’imyaka 42 yiyemeje gukwirakwiza agakoka gatera SIDA ku bakobwa b’abirabura baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho kuri ubu ngo afite gahunda yo kwanduza aba Slayqueen bose baturuka ku mugabane wa Afurika.

Uyu mugabo umenyerewe ku izina rya Dj Kid ngo amaze kwanduza aka gakoko abiraburakazi bagera kuri 600.

Pope yatawe muri yombi azira icyaha cyo gucuruza abantu, kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure akagerekaho no kubanduza agakoko gatera sida kubushake.

Ibi byaha uyu mugabo ashinjwa bivugwa ko yabikoze guhera mu mwaka wa 2011 kugeza 2019 aho Polisi yari imaze kwakira ibirego byinshi bimushinja.

Abakobwa bose bagiye batanga ibirego, bagiye bapimwa bagasanga barandujwe Sida n’uyu mugabo ndetse byamaze kumenyekana ko abagera kuri 600 amaze kuryamana nabo bose yabanduje.

Jason Pope ntahakana ibibyaba byo gusambanya aba bakobwa ahubwo avuga ko yari afite gahunda yo kwanduza Sida benshi bashoboka, avuga ko yifuzaga kwanduza cyane cyane abakobwa babirabura baturuka muri Afurika kuko ngo akenshi ari bo baza bamukeneye cyane harimo n’abamuririra bashaka ko yabatungira muri Amerika.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here