Habaye impinduka muri Guverinoma Dr. Sezibera arasimburwa

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, ejo ku wa 4 Ugushyingo 2019, Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya Dr. Vincent Biruta agirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga asimbuye Dr. Richard Sezibera wari umaze igihe atagaragara mu ruhame.  

Itangazo ry’aya mavugurura ryamenyekanye mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa
mbere ubwo Radio y’igihugu yarisomaga.

Izindi mpinduka zakozwe ni uko uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije, naho Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda agirwa Minisitiri  w’Umutekano mu gihugu.

Hon Bamporiki Edouard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco, Ignacienne Nyirarukundo aba Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage asimbura kuri uwo myanya Dr Alvera Mukabaramba uherutse kugirwa Senateri.

Iri tangazo ryasomye kuri iriya Radiyo kandi rigaragaza ko Aurore Mimosa
Munyangaju yagizwe Minisitiri wa siporo, naho Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko aba Rosemary Mbabazi, asimbuye Nyirasafari Esperance na we wamaze guhabwa umwanya muri Sena.

Dr. Rose Mukankomeje yagizwe Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza, Hon Tito Rutaremara yagirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu
rw’Inararibonye ngishwanama asimbuye kuri uwo mwanya Dr. Iyamuremye Augustin
watorewe kuba Perezida wa Sena. Marc Kabandana nawe yagizwe umwe mu bagize urwo
rwego rw’Inararibonye ngishwanama.

Assumpta Ingabire yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri
y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Didier Shema Maboko aba Umunyamabanga
Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo naho Samuel Dusengiyumva yagirwa
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Dr. Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,
ni umwe mu nararibonye mu bya politiki kuko yabaye mu myanya itandukanye
y’ubuyobozi mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Vincent Biruta kuri ubu ufite imyaka 61 y’amavuko, kuva mu 1997-1999
yari Minisitiri w’Ubuzima.

Kuva muri 1999-2000 yari Minisitiri w’Imirimo ya Leta, Ubwikorezi
n’Itumanaho.

Kuva muri 2000-2003 yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe
cy’inzibacyuho. Kuva muri 2003-2011 yari Perezida wa SenaSena.

Kuva muri 2011-2014 yari Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho agirwa
Minisitiri w’Umutungo kamere.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here