Uganda:umunyeshuri w’umwangavu apfiriye mukizamini Cy’imibare

Muri Uganda, umunyeshuri w’imyaka 14 wiga mu mwaka wa karindwi ku kigo cya ‘Bukari Primary’ giherereye mu karere ka Bududa, yapfuye ubwo abanyeshuri bari bari gukora ikizamini gisoza amashuri abanza kuri uyu wa mbere.

Uyu munyeshuri w’imyaka 14 uzwi kw’izina rya Winnie Kakayi yari mu banyeshuri 21 bari bitabiriye ikizamini cy’imibare cyabimburiraga itangira ry’ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Bududa muri Uganda.

David Kitutu ukuriye abarimu kuri Bukari Primary School yatangaje ko ababyeyi ba Winnie bamubwiye ko ‘arwaye malariya mbere yo kumwohereza ku ishuri gukora ikizamini’ ngo ariko nubwo uyu mwana yoherejwe, ‘ntiyari yitaweho’ bihagije kuburyo bamwohereza.

Kitutu kandi yahamije ko uyu munyeshuri w’umwangavu yapfuye ubwo hari hashize akanya gato ikizamini cy’imibare gitangiwe.

Kuruhande rwa se witwa John Wandela ubyara uyu mwana we yatangaje ko uyu mwana yatangiye ‘kurwara malariya mu cyumweru gishize’, ndetse ngo yanasabye Winnie ko yareka kujya gukora ikizamini maze aramutsembera amubwira ko adashobora gusiba mugihe amaze igihe yiteguye kugikora kandi ko atakwihanganira kuzagikora umwaka utaha wa 2020.

Iki kizamini cya 2019 kiri gukorwa n’abanyeshuri bo mumashuri abanza bagera kuri 695,793, aho kiri gukorerwa ku ma santeri ( centers) atandukanye mugihugu cya Uganda agera kuri 13,475.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here