Emery Mvuyekure yagaruwe mu Mavubi yitegura umukino wa Mozambique na Cameroon

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza abakinnyi 27 barimo umunyezamu wa Tusker FC yo muri Kenya, Mvuyekure Emery uri kwitwara neza mu ikipe ye, ngo aze atange n’umusanzu mu Mavubi yitegura imikino ibiri bazakina mu gushaka itike y’igikombe cya Africa, CAN 2021.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina na Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, nyuma yakire Cameroon ku itariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Aba bakinnyi uko ari 27 bahamagawe barimo 11 basanzwe bakina mu mashampiyona yo hanze y’u Rwanda barimo Ally Niyonzima ndetse na Emery Mvuyekure batari baherutse kugaragara mu ikipe y’igihugu.

Ni urutonde kandi rutariho Mukunzi Yannick ufite ikibazo cy’uburwayi, Faustin Usengimana ndetse na Sugira Ernest uherutse guhagarikwa n’ikipe ye ya APR.

Amavubi aratangira imyitozo kuri uyu wa kane ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu ukuyemo aba APR FC bafite umukino ku wa 5 na Kiyovu SC.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda baratangira kuhagera kuri uyu wa kane, gusa abenshi bategerejwe mu mpera z’icyumweru nyuma y’imikino ya za shampiyona barakina mu makipe yabo.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 6 ihuriyemo n’ikipe ya Cape Verde, Mozambique na Cameroon.

27 umutoza Mashami yahamagaye:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya) na Habarurema Gahungu (Police FC)

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike Salomon (Pyunik, Armenia), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh) na Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC)

Abakina hagati: Muhire Kevin (Misr Lel Makkasa, Misiri), Niyonzima Olivier Seif (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Al-Bashaer Club, Oman), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali) na Manishimwe Djabel (APR FC)

Ba rutahizamu: Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, Dubai), Iyabivuze Ose (Police FC), Mico Justin (Police FC), Usengimana Danny (APR FC) na Sibomana Patrick (Young Africans, Tanzania)

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here