Rayon Sports yari inyotewe insinzi inyagiye Marines FC

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze imikino ibiri itabona amanota atatu inyagiye Marines FC ibitego 6-1 mu mukino w’umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda , Rwanda Premier League.

Rayon Sports yaherukaga kubona amanota atatu ku mukino w’umunsi wa kane yatsinzemo Bugesera, yaje gukina na Marine imeze nk’intare yakomerekejwe no gutsindwa na Sunrise byakurikiwe no kunganya imikino ibiri ya Etincelles na Musanze.

Abakinnyi ba Rayon batangiye umukino bagaragaza inyota y’insinzi baza no gufungura amazamu hakiri kare ku munota wa 18′ nyuma y’ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert ryahanwe na Rutanga Eric wahise aruhukiriza umupira mu rucundura.

Ibyishimo by’abarayon byaje byiyungikanya ubwo ku munota wa 20′ Iranzi Jean Claude yatsindiraga iyi kipe igitego cya kabiri ku mupira wari utakajwe na myugariro wa Marines FC.

Ku munota wa 25′ Rayon yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku mupira w’umuterekano watewe na Rutanga Eric ukagarurwa n’igiti k’izamu.

Rayon sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Marines birangira ku munota wa 27′ Iranzi Jean Claude atsinze igitego cya kabiri cye muri uyu mukino, kiba icya gatatu cya Rayon Sports.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ari na ko ba rutahizamu bahusha ibitego, gusa ku munota wa gatatu wari wongerewe ku 45’, Marines na yo yaje kureba mu izamu ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Muzerwa Amini, Mugenzi Bienve ahita atsinda igitego cy’umutwe, igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon ishaka kongera umubare w’ibitego, iza kubona igitego cya kane ku munota wa 56′ gitsinzwe na Mugisha Gilbert, ku wa 61′ Iragire Saidi ashyiramo icya gatanu,  ku wa 79′ Oumar Sidibe ashyiramo agashinguracumu, umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego 6-1 ihita ifata umwanya wa kane n’amanota 15.

11 Ba Rayon Sports :

 Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Runanira Amza, Iradukunda Eric Radou, Rutanga Eric, Nizeyimana Mirafa, Comodore Olekuei, Oumari Sidibe, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

11 ba Marines FC:

Rukundo Protogene, Bizimungu Omar, Niyonkuru Jean Aime, Nsabimana Hussein, Nsengiyumva Djafar, Rushema Chris, Nsengiyumva Irashid, Samba Cedric, Mugenzi Bienvenu,Nishimwe Blaise na Niyonkuru Sadjat.

Uko indi mikino y’umunsi wa munani yarangiye

Police FC 2-1 FC Bugesera FC

Gicumbi FC 0-3 Musanze FC

As Muhanga 1-0 Etincelles FC

Gasogi United 4-2 Sunrise FC

Espoir FC 3-2 Heroes FC

Mukura VC 3-1 AS Kigali

Umukino APR FC yari gukina na Kiyovu SC warimuwe uzaba ku wa gatanu tariki ya 09 saa 18h00, ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Photo: Igihe

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here